Aruna Moussa Madjaliwa yaje muri Rayon Sports avuye mu Burundi aho aheruka gukinira iyi kipe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 ubwo batsindaga Mukura VS ibitego 4-1. Yahise agira imvune y’agatsinsino yagiye ikomera bigatuma amara igihe kinini kurusha icyari kitezwe.
Uyu mukinnyi yateranye amagambo n’ubuyobozi aho yabushinje kutamuvuza no kutamuha amafaranga akwiriye gusa na bwo bukaza gutangaza ko asa nk’uwivunikishaga kugira ngo atajya mu kibuga, maze birangira atongeye kugaragara muri Gikundiro na nyuma yo gukira.
Ibi byaje no kurangira iyi kipe ireze uyu mukinnyi imushinja guta akazi mu gihe na we yavugaga ko azitabaza inzego mpuzamahanga arenga Rayon kuba hari amafaranga itamuhaye kandi biri mu masezerano bagiranye.
Amakuru IGIHE ifite ariko, avuga ko uyu mukinnyi hamwe n’umuhagarariye baje kwegera Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, bamusaba imbabazi maze na we yemera kumubabarira aho azaba ari umwe mu bazakinira iyi kipe umwaka utaha dore ko akinabafitiye amasezerano.
Madjaliwa ukina mu kibuga hagati afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we muri aka Karere gusa impano ye ntabwo yabonye umwanya wo kuyigaragaza bitewe n’uku kutumvikana hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe.
Mu kiganiro yari yahaye IGIHE muri Werurwe uyu mwaka, yari yatangaje ko ikipe itamufashe neza ubwo yarwaraga ndetse ngo itangira kumuhimbira ibinyoma->https://mobile.igihe.com/imikino/football/article/abayobozi-ba-rayon-sports-ni-abagome-aruna-madjaliwa-yarubiye-nyuma-yo-gushwana] imuteranya n’abafana aho ku bwe yari yiteguye gutanga ibishoboka ngo agaragaze impano ye yatumye yifuzwa na Murera.
Rayon Sports ikaba yaratangiye gahunda yo gutegura umwaka utaha wa shampiyona aho hari abana bakiri bato iri gukoresha igeragezwa aho ikorera imyitozo mu Nzove, kugira ngo barebe abo bazashyira mu ikipe yabo y’abato wenda n’abazamurwa mu ikipe y’abakuru, mu gikorwa kiri kuyoborwa na Kayiranga Baptiste hamwe n’umutoza Julien Mette.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!