Ni icyemezo CAF yafashe nyuma y’Inama ya Komite Nyobozi y’iyi mpuzamashyirahamwe yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.
Aya makipe yo muri Sudani yasabye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo akine muri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko umutekano mu gihugu zikomokamo utifashe neza.
Kuri ubu, aya makipe yemerewe kwitabira Shampiyona y’u Rwanda aho amakuru avuga ko zishobora kuzatangira gukina ku Munsi wa Cyenda.
Al Hilal SC ikomeje kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, aho izakira MC Alger ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, saa Cyenda kuri Stade Amahoro.
Ni mu gihe Al Merrikh SC yo nta marushanwa nyafurika irimo bityo itegereje shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!