Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Harambee Stars bageze i Kigali ahazabera imikino ya FIFA Series 2026.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe, abakinnyi bari mu mwiherero wa Harambee Stars bakoze imyitozo kuri Nyayo National Stadium, indi bakazayikomereza mu Rwanda.
Nyuma y’imyitozo, Haram Benni McCarthy, yavuze ko iri rushanwa azaryitwaramo neza nubwo mu mukino uheruka wa gicuti Kenya yatsinzwe na Sénégal ibitego 8-0.
Ati “Twese tuzi uko umukino uheruka watugendekeye. Aya rero ni amahirwe yo kugira ikindi kintu cyiza dukorera Abanya-Kenya badufana. Nk’uko mubizi hari ibyo twakoze kugeza uyu munsi.”
“Twariyubatse bishoboka, ndatekereza ko ikipe aho iri kugana ari heza. Ntabwo umusaruro w’uyu munsi ari wo werekana ahazaza hacu, nta n’ubwo bikwiriye kuduca intege.”
Kenya izifashisha iyi mikino kandi mu gutegura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya 2027, izakira ifatanyije na Uganda ndetse na Tanzania.
Irushanwa rya FIFA Series 2026 rigamije gushakira imikino ya gicuti makipe y’ibihugu atabona imikino ihagije ritegurwa na FIFA, rizatangira tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026.
Harambee Stars izahura na Estonia kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, mbere yo guhura n’u Rwanda cyangwa Grenada bihuriye mu Itsinda B, ku itariki ya 30 Werurwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!