Ikipe y’Umujyi wa Kigali iri kubarizwa muri Uganda kuva ku wa Gatandatu, yajyanye impamba y’ibitego 2-0 bya mpaga yahawe na CAF mu mukino ubanza nyuma y’uko KCCA itagize umubare uhagije w’abakinnyi bashobora gukina.
Ku ruhande rw’umutoza Nshimiyimana Eric, yavuze ko umukino wo kuri uyu wa Gatatu urangwa no guhagarara ku bitego 2-0 bafite, ariko bakanyuzamo bagasatira.
Ati “Kuri njye uko napanze tugomba kugarira, dufite umugambi wacu twakoze ukuntu dushobora gusohoka tugakina dushaka n’intsinzi ariko kugarira ho tuzugarira, mu gihe tubonye umupira tugasatira.”
Abakinnyi 23 AS Kigali yajyanye muri Uganda bose bameze neza ndetse ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 byasohotse ku wa Kabiri, byagaragaje ko bose ari bazima.
Byitezwe ko abakinnyi babanza mu kibuga ari Bate Shamiru, Bayisenge Emery, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri na Abubakar Lawal.
Ku ruhande rwa KCCA FC, yamaze kugarura umutoza wayo, Mike Mutebi, utari waje i Kigali ku mukino ubanza kuko yari arwaye COVID-19.
Yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino wo kwishyura kuko abakinnyi bari baranduye iki cyorezo kuri ubu bose bameze neza.
Ati “Ni ibintu bishoboka. Turizera ko dushobora kubikora. Abakinnyi bose barahari kandi ndatekereza ko tuzakina uburyo bwacu tugamije gutsinda umukino, tugakomeza mu kindi cyiciro.
Abakinnyi batari gukina umukino ubanza iyo uba, ariko kuri ubu bamaze iminsi bari mu mwiherero muri Cranes Paradise Hotel iri i Kisaasi barimo Charles Lukwago, Denis Iguma, Kezironi Kizito, Brian Aheebwa, Stefano Mazengo, Hassan Matovu, Samson Kigozi, na Hassan Musana.
Gift Ali, Kigozi Samson, Musana Hassan na Juma Balinya ntibakina uyu mukino kubera ibibazo bitandukanye birimo iby’imvune.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya AS Kigali ikina n’ikipe yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation, aho mu mwaka ushize w’imikino yakuwemo na Proline FC ku bitego 3-2, iyo yarimo abakinnyi nka Bright Anukani na Hassan Matovu kuri ubu bakinira KCCA.
Mu ijonjora ribanza ry’uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!