Kuri uyu wa Gatanu nibwo Kaze Cédric yerekanywe nk’umutoza mushya wa Yanga SC ku masezerano y’imyaka ibiri.
Kaze wanyuze mu Rwanda nk’Umutoza Mukuru wa Mukura Victory Sports hagati ya 2012 na 2014, yavuze ko ari we wagize uruhare mu igurwa ry’abakinnyi barimo Michael Sarpong.
Ati “Ni byo, nakurikiranaga uko ikipe yitwara kuva Shampiyona [ya Tanzania] itangiye. Mukoko Tonombe, Tuisila Kisinda, Michael Sarpong na Yacouba Sogne ni abakinnyi bose nifuzaga kandi nashakaga ko ikipe isinyisha.”
“Umukinnyi nari ntazi neza ni Carlos Carlinhos, ariko kuva Shampiyona itangiye naramubonye. Ni umukinnyi mwiza cyane ko akorerwaho amakosa menshi ndetse akaba yatuma ikipe ibona imipira iteretse ahantu heza.”
Umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2018, yagiye muri Yanga SC muri Kanama uyu mwaka.
Muri uko kwezi, byari byitezwe ko Kaze Cédric ari we ugirwa umutoza wa Yanga SC, asimbura Luc Eymael, ariko asaba ko ahabwa ibyumweru bitatu byo gukemura ibibazo byari mu muryango we.
Ibi byatumye Yanga SC yari yaramaze gutangira imyitozo, ihitamo Umunya-Serbie Zlatko Krmpotić, ariko yirukanwa nyuma y’iminsi 37.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!