Nyuma yo kurangiza amasezerano muri AS Kigali bikavugwa ko yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Saint George Sports Club yo muri Ethiopia yanakoze mo igeragezwa, APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League n’izindi; Kayumba Soter yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Kenya.
Amakipe atatu yamwifuzaga ni Sofapaka FC, AFC Leopards na Tusker FC.
Aganira na IGIHE yagize ati “ Naganiriye n’amakipe menshi, ayo mu Rwanda arimo na AS Kigali nari nsanzwe nkinira, iyo muri Ethiopia n’ayo muri Kenya atatu.”
“Naricaye ngenzura buri imwe ibyo yanyemereraga birangira numvikanye na Sofapaka FC. Isoko ryo kugura abakinnyi rizafungura tariki ya Mbere Ugushyingo 2018 nibwo nzasubira muri Kenya gusinya amasezerano. Navuga ko ku kigero cya 80% ndi umukinnyi wayo kuko ikibura ni uko isoko rifungura.”
Iyi kipe isanganywe undi munyarwanda, rutahizamu Mico Justin izasohokera Kenya muri CAF Confederation Cup ya 2019.
Kayumba umaze gukinira Ikipe y’Igihugu imikino 27, yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro cya 2013 agiye kwiyongera ku bandi bakinnyi bagiye muri Kenya bavuye mu Rwanda mu myaka ine ishize.
Barimo nka Nizigiyimana Karim Makenzi, Moustapha Francis na Jacques Tuyisenge bari muri Gor Mahia, Mico Justin wa Sofapaka na Alex Orotomal wa AFC Leopards.



















TANGA IGITEKEREZO