Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo gusoza irushanwa Umurenge Kagame Cup, aho Umurenge wa Rubengera wo muri aka karere wegukanye igikombe muri ruhago utsinze uwa Kimonyi w’i Musanze ibitego 2-0.
Yagize ati “Tumaze gutunganya ikibuga cya Mbonwa ni cyiza kandi ni kinini cyujuje ibipimo bityo abaturage bazatangira kujya bahakinira. Nyuma turateganya ko nitumara kwisuganya neza twazahakomereza igitekerezo cya stade dufite.”
Hagati ya 2006 na 2009 mu Karere ka Karongi kabarizwaga ikipe ya Kibuye FC. Mukase abajijwe niba bateganya kuzongera gushinga ikipe, yavuze ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yaberetse ko bishoboka.
Ati “Turimo turabitekereza kuko iyi mikino yatweretse ko bishoboka. Tugiye kwicara dutegure neza kuko murabizi ikipe ntabwo ariyo guhubukira. Ikeneye imyiteguro kugira ngo izabe ari ikipe irambye kandi ndumva bishoboka rwose kandi bituri ku mutima cyane.”
Nubwo bimeze bityo, muri uyu mwaka w’imikino mu Cyiciro cya Gatatu hatunguranye ikipe yitwa AS Karongi gusa ntiyarambye kuko Akarere katayemeraga.
Meya Mukase yavuze ko mu gushinga ikipe iyi ariyo ishobora kuzaherwaho cyane ko yagaragazaga ubushake bw’abantu ku giti cyabo.
Ati “Nibyo yari yaje ndetse dushobora kuzayiheraho kuko murumva harimo ubushake bw’abantu ku giti cyabo kandi yakinishaga Abanya-Karongi. Turareba uko tuzayiheraho bityo twubake ikipe y’akarere kacu natwe tugire iduserukira mu byiciro bitandukanye.”
Muri Karongi hahoze Stade Gatwaro yaje gusenywa kugira ngo haboneke ikibanza cyo kwaguriramo Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye.
Icyakora muri Kamena 2023 mu Murenge wa Rubengera muri metero nkeya uvuye ku biro by’ Akarere ka Karongi, hatangijwe imirimo yo gutunganya ikibuga cya Mbonwa cyari cyarangiritse no kubaka Stade ya Karongi muri rusange.
Kugeza ubu, imirimo yo kubaka ikibuga irarimbanyije, aho biteganyijwe ko hazakomezwa no ku gice gitwikiriye gifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 2000 bicaye neza.
Video: Uwizeye Kambabazi Scovia



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!