Ibi ni bimwe mu byo yatangarije Radio Rwanda mu kiganiro yagiranye na yo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, mu gihe yitegura gufasha Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), muri tomboka ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Karekezi yavuze ko ubwo yakiniraga APR FC yagezemo mu 1998 avuye mu ikipe y’abato ya Intare FC, kimwe mu byafashaga iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ari ukugura abakinnyi barambagijwe igihe kirekire, ari na ko yabonye Sibomana Abdoul.
Uyu munyabigwi kandi ahamya ko guhindura abakinnyi n’abatoza inshuro nyinshi bituma itagera ku musaruro yagakwiriye kuba itanga nk’ikipe ikomeye mu Rwanda.
Ati “Iriya APR ihari na yo yabigeraho, ariko ikibazo ni iki. Buriya iyo ugenda uhindura abakinnyi buri mwaka bigusaba byinshi kugira ngo wongere ukore ibitangaza. Muri APR yacu twari dufite abakinnyi tumaranye igihe, tuziranye. Ngira ngo ni cyo kintu cyadufashije.”
“Ubuyobozi bwatubaga hafi bukadushyigikira. Ubu na bwo barashyigikirwa ariko sinzi impamvu uwo musaruro batawutanga. Umutoza mushya azana intego nshya, ariko iyo uhindura abakinnyi uburyo bwo gukina na bwo burahinduka. Buriya ifashe abakinnyi ikabamarana imyaka ibiri bakina neza.”
Karekezi usigaye utuye muri Suède, yageze muri APR FC mu 1998, ayikinira kugeza mu 2004, yongera kuyikinira hagati ya 2011 na 2013. Yabaye Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports hamwe na Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!