Ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ni bwo mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, hateganyijwe tombola y’amarushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Umuyobozi w’amarushanwa muri CAF, Khaled Nassar, yandikiye uyu mugabo amusaba ko yazaba umwe mu bazagira uruhare muri iyi tombola y’amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika.
Yagize ati “Mu izina rya Dr. Patrice Motsepe [Perezida wa CAF] Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), tunejejwe no kugutumira ukagira uruhare muri tombola y’amakipe mu mwaka wa 2026/27, mu ijonjora ry’ibanze.”
APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe Rayon Sports yatoje, izakina CAF Confederation Cup.
Karekezi Olivier yabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na APR FC, ndetse anaba Umutoza Mukuru wa Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!