Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026, ni bwo iri siganwa ryakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera, hakinwa uduce icyenda twakiniwe mu mirenge ya Nemba na Gako.
Uyu munsi hakinwe uduce icyenda, hatangira imodoka icyenda ziri gukina amarushanwa Nyafurika ariko hasoza imodoka 10 kuko iya Queen Kalimpinya n’iya Nanji Sameer zitasoje.
Mu bakinnyi 10 basoje, hitwaye neza Umunya-Kenya, Karan Patel ukinana na Khan Tauseef wakoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 53, arusha iminota ine n’amasegonda 26, uwitwa Huwel Ahmed na Solanki Roheet batwara TOYOTA Yaris GR.
Umunyrwanda wasoje isiganwa kuri uyu munsi ni Kanangire Christian ukinana na Mujiji Christian bakinira muri Subaru Impreza, barushwa iminota 13 n’amasegonda 43.
Isiganwa rizakomeza ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026.
Amafoto: Manzi Alain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!