Umunya-Kenya usiganwa mu modoka, Karan Patel, ayoboye urutonde rw’abakinnyi bari gukina isiganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu mihanda y’igitaka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, nyuma y’umunsi waryo wa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026, ni bwo iri siganwa ryakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera, hakinwa uduce icyenda twakiniwe mu mirenge ya Nemba na Gako.
Mu bakinnyi 10 basoje, hitwaye neza Umunya-Kenya, Karan Patel ukinana na Khan Tauseef wakoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 53, arusha iminota ine n’amasegonda 26, uwitwa Huwel Ahmed na Solanki Roheet batwara TOYOTA Yaris GR.
Umunyrwanda wasoje isiganwa kuri uyu munsi ni Kanangire Christian ukinana na Mujiji Christian bakinira muri Subaru Impreza, barushwa iminota 13 n’amasegonda 43.
Isiganwa rizakomeza ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026.
Karan Patel yitwaye neza ku munsi wa mbere w'isiganwaAbatuye mu Karere ka Bugesera bitabiriye isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla RallyAbabyeyi na bo bakereye gukurikirana isiganwaRwanda Mountain Gorilla Rally yakiniwe imbere y'abafana benshiNtambi Oscar ni umwe mu bakinnyi bafashwa na BPR BankKanangire Christian ni we Munyarwanda rukumbi wasoje isiganwa ry'uyu munsiNtambi Oscar atwara Mitsubishi Lancer Evo XNikhil Sachania ahatana afite ubumuga ariko akaryohereza abareba isiganwaMuwonge Susan ahagarariye Uganda mu isiganwaTOYOTA Yaris GR iri gutwarwa na Huwel AhmedGatimu Tinashe na Nyina umubyara Gatimu Caroline bari gukina Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026Huwel Ahmed yashimishije abari bakurikiye isiganwaNi ubwa mbere TOYOTA Yaris GR iri gukina Rwanda Mountain Gorilla RallyPerezida wa RAC, Gakwaya Christian, ari kwirinda ivumbi ryinshi mu isiganwaKaran Patel yifuza kongera kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally
Ibitekerezo 0