Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024.
Abajijwe aho igitekerezo cyo gufungura iyi kampani cyavuye, yavuze ko barebeye kuri Simba SC na Yanga SC zo muri Tanzania bahoze batsinda ariko ubu bakaba batakoraho.
Ati “Kwigana ntabwo ari bibi. Twarebeye kuri Simba na Yanga kuko mu myaka yashize twarayitsindaga ariko ubu ntabwo twakoraho. Turi kureba uko yagiye itanga imigabane. Iwabo ntabwo bikiri ikibazo (ubushobozi), ahubwo ubu basigaye bareba Imikino Nyafurika n’iri mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko gushaka ibyangombwa babigeze kure ndetse bamaze kubona uruhushya rw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ati “Kugira ngo ibyo bibeho birasaba ko tugira Rayon Sports Public Ltd. Ubu sitati y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) twamaze kuyibona, ndetse ndamenyesha Aba-Rayons bose ko twamaze no kubona impamyabushobozi ya RDB.”
Twagirayezu yavuze ko umugabane uzaba ugurwa ibihumbi 30 Frw, mu gihe Rayon Sports Public Ltd izatangirana igishoro cya miliyari 15 Frw kizagenda kiyongera buri mwaka.
Ati “Mu minsi mike Rayon Sports iraba ifite banyirayo. Ibintu twarabyoroheje kuko umugabane twawugize ibihumbi 30 Frw kugira ngo abantu bose bazisange. Twayihaye igishoro (capital) cya miliyari 15 Frw.”
Twagirayezu yasoje avuga ko bifuza kubaka Rayon Sports ikomeye ivugwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Nibaze twubake Rayon Sports ikomeye izaba ivugwa muri Afurika yose. Mu 2018 twabonaga abakinnyi bizana mu igerageza tutabatumiye kuko yayumvise gusa. Turashaka Rayon Sports izumvikana ahantu hose.”
Twagirayezu Thaddée na komite ayoboye, batorewe kuyobora Gikundiro mu gihe cya manda y’imyaka ine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!