00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jürgen Klopp agiye gutoza u Budage

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 July 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Jürgen Klopp agiye kugirwa Umutoza Mukuru mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, agahabwa inshingano zo kuyifasha kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2030, nyuma yo kwitwara nabi mu Gikombe cy’Isi giheruka.

Mu 2024, ni bwo Jürgen Klopp yatandukanye na Liverpool, bivugwa ko icyo gihe yari yaratangiye kwitegura ko ashobora kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu harimo n’iy’u Budage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, ni bwo hitezwe ikiganiro n’abanyamakuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage, kigatangarizwamo byose ku kazi gashya kahawe uyu mutoza.

Klopp yamaze kumvikana n’u Budage ku masezerano y’igihe kirekire, ibitangazamakuru byo mu Budage bikaba byatangaje ko amasezerano ye ari ategura Igikombe cy’u Burayi cya 2028 n’Igikombe cy’Isi cya 2030.

Uyu mugabo agiye gusubira mu kazi k’ubutoza ku nshuro ya mbere, kuva yatandukana na Liverpool mu 2024, nubwo nyuma yagizwe Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru muri Sosiyete ya Red Bull icunga amakipe menshi mu mikino itandukanye.

Klopp ni we wari ku isonga mu bifuzwaga kuva Julian Nagelsmann yakwegura, nyuma y’uko u Budage butunguwe na Paraguay ikabusezerera kuri penaliti muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

U Budage ntiburatsinda umukino n’umwe wo gukuranwamo mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo, kuva bwacyegukana mu 2014.

Klopp agiye kongera gutoza kuva mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages