Kuwa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa Manchester United bwemeje ko Paul Pogba na Jesse Lingard butazakomezanya n’iyi kipe ubwo amasezerano yaba asojwe.
Undi wasezewe muri Manchester United ni Juan Mata kuri ubu wari umaze kugaragara mu mikino 285 kuva mu 2014 ubwo yari avuye muri Chelsea.
Mu 2014 ubwo Mata yavaga muri Chelsea, Manchester United yari yamuguze miliyoni 37,1 z’amapawundi. Gusa, kubona umwanya uhagije byabaye ikibazo.
Nyuma y’uko ikipe ya Manchester United yanditse ko Mata azasezererwa, uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yahise asezera abafana b’iyi kipe anyuze kuri Instagram.
Ati “Ndumva ndi njye nyine, muri make birasa n’aho ari inzozi. Ndashaka kubasezeraho mbashimira inkunga yanyu yo kunshyikigira mu myaka itambutse n’ibihe bigoye twanyuzemo.”
Mata yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ntabwo nzabibagirwa. Mwarakoze cyane mbifurije ibyiza byose bishoboka mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.”
Juan Mata yatwaranye na Manchester United ibikombe bitatu birimo FA Cup, League Cup na UEFA Europa League.
Manchester United kuri ubu ifite umutoza mushya, Erik ten Hag ari gukora impinduka areba abakinnyi azakenera mu kiragano cye.
Nyuma y’aba bakinnyi batatu bamaze kubwirwa ko batazakomezanya na Ten Hag, bariyongera kuri Nemanja Matic, Edinson Cavani na Lee Grant.
Uko ahandi byifashe ku isoko ry’igura n’igurisha i Burayi:
Kugeza ubu aho Mata azerekeza ntiharamenyekana mu gihe abashobora kumusimbura barimo Frenkie de Jong wa FC Barcelone.
Ikipe ya Manchester United kuri ubu irashaka Frenkie de Jong ikaba yagennye miliyoni 85 z’amapawundi zo kumugura.
Ikipe ya Leeds United yo mu Bwongereza irashaka myugariro w’ibumoso mu Ikipe ya RB Leipzig, Umunya-Denmark, Rasmus Kristensen.
Amakuru agezweho kuri Rasmus avuga ko azajya mu kizamini cy’ubuzima ubwo azaba avuye mu ikipe y’igihugu.
Stephy Mavididi arashaka kuva muri Montpellier bityo amakipe arimo West Ham, Brighton, Southampton, Everton na Olympique de Marseille akaba amwifuza.
Nyuma y’uko Paul Dybala asezeye abafana ba Juventus, amakuru amuvugwaho ahamya ko ikipe ya Inter Milan yamaze kumuvugisha. Ikipe ya Arsenal nayo iramwifuza.
Ikipe ya AC Milan iheruka gutwara Shampiyona y’u Butaliyani yamaze gutegura amasezerano ya rutahizamu Divok Origi uheruka gutandukana na Liverpool.
Uretse Divok Origi kandi AC Milan irashaka cyane Umunya-Portugal, Renato Sanches ukina hagati mu ikipe ya Lille agasimbura Frank Yannick Kessie uzajya muri FC Barcelone.
Ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage yamaze gusinyisha Umunya-Repubulika ya Tchèque, rutahizamu Adam Hložek wakiniraga Sparta Praha.
Adam Hložek w’imyaka 19 yaguzwe miliyoni 13 z’amapawundi.
Alexandre Lacazette watandukanye na Arsenal, arashakwa cyane n’ikipe ya Lyon y’iwabo mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Kane kandi nibwo ikipe ya Real Madrid yemeje ko yamaze kumvikana na Antonio Rüdiger, Umudage wakinira Chelsea.
Rüdiger azakinira Real Madrid mu gihe cy’imyaka ine kugera mu 2026.
Ku rundi ruhande, Gareth Bale we yandikiye Real Madrid ayimenyesha ko atazayigumamo n’ubwo batwaranye igikombe cya UEFA Champions League.
Mu ikipe ya Bayern Munich bategereje kwakira Sadio Mane mu gihe yaba yumvikanye na Liverpool kutazakomezanya.
Muri iyi kipe kandi haravugwa isohoka rya Robert Lewandowski ushobora kujya muri FC Barcelone na Liverpool.
Mu gihe Sadio Mane yaba atagiye muri Bayern Munich, iyi kipe irateganya kuba yasinyisha Romelu Lukaku ukinira ikipe ya Chelsea.
Oleksandr Zinchenko ukinira ikipe ya Manchester City kuri ubu aravugwa mu ikipe ya Arsenal iri kumutangaho miliyoni 30 z’amapawundi.
Manchester City na Real Madrid mu ntambara yo kugura Rafael Leao wa Inter Milan. Real Madrid iri gutanga miliyoni 120 z’amapawundi.
Rutahizamu wa Liverpool, Mohamed Salah kuri ubu utarahabwa amasezerano mashya biravugwa ko yemeye kuba yavugana n’indi kipe. Chelsea niyo iri ku isonga.
Myugariro wa Paris Saint Germain (PSG), Presnel Kimpembe biravugwa ko ashakwa cyane n’umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!