00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abavandimwe batatu bahamagawe mu Mavubi icyarimwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 March 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Mu bakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi witegura imikino ya FIFA Series 2026, harimo Mickels Joy Slayd ukinira FK Karvan Evlakh yo muri Azerbeijan wagaragaje ko we n’abavandimwe be bageze ku nzozi zo guhagararira Igihugu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize imbaraga mu guhamagara abakinnyi bakina hanze y’igihugu by’umwihariko muri shampiyona zikomeye ku Isi.

Bamwe mu bahamagawe kugeza ubu ni Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance b’impanga, bakagira na murumuna wabo Mickels Leroy Jacques, bavuka kuri Se w’Umunyarwanda, Mickels Jacques Akilimali.

Mu butumwa Mickels Joy Slayd yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko we n’abavandimwe be bahoze bifuza kuzakinira Amavubi.

Yagize ati “Ndibuka kera twajyaga twicara imbere ya televiziyo njye n’abavandimwe banjye tukiri bato dufite inzozi. Icyo gihe twabwiranaga ko umunsi umwe tuzakinira igihugu cyacu.”

“Buri mukinnyi w’umupira w’amaguru wese ku Isi, nta kintu cyiza kimubaho nko guhagararira igihugu cye. Mu minsi mike twarahamagawe, duterwa ishema ryo guhamagarwa mu Rwanda, twakiranywe urukundo, natwe tuzabitura.”

Joy Slayd yongeyeho ko inyiturano bayitanga mu kibuga kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, ubwo baza kuba bahura na Grenada kuri Stade Amahoro, Saa Tatu z’Ijoro.

Mickels Joy Slayd ari mu biteguye gukina na Grenada
Mickels Joy Slayd yifuza kwitura Abanyarwanda urukundo bamweretse
Mickels Joy Slayd yishimiye guhagararira u Rwanda
Mickels Joy Slayd, Mickels Joy Lance na Mickels Leroy Jacques bahamagawe bwa mbere mu Mavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages