Sabah FK yabonye itike yo gukina iki cyiciro nyuma yo gutsinda Hapoel Be’er Sheva ibitego 6-4 mu mikino yombi ya kamarampaka. Ikipe yo muri Azerbaijan yakomeje itsinze umukino wo kwishyura ku bitego 5-2, nubwo yari yatsinzwe 2-1 mu mukino ubanza.
Mu mukino wo kwishyura wabereye i Baku muri Azerbaijan, Sabah FK yatangiye nabi kuko Zlatanovic yafunguye amazamu ku munota wa 10 nyuma y’ikosa ry’umukinnyi wayo. Icyakora, iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 38, Lance Mickels yagerageje amahirwe ya mbere ubwo yakoraga ku mupira watewe mu rubuga rw’amahina, ariko umunyezamu arawugarura. Mugenzi we Nwachukwu yahise awushyira mu rushundura, Sabah FK ijya kuruhuka inganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, Hapoel Be’er Sheva yongeye kujya imbere ku munota wa 61, ariko Sabah FK ntiyacitse intege. Ku munota wa 74, Umarali Rakhmonaliev yatsinze igitego cya kabiri cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Tellur Mutallimov yatsinze igitego cya gatatu cya Sabah FK, bituma amakipe yombi anganya ibitego 4-4 ku giteranyo cy’imikino ibiri, maze hitabazwa iminota 30 y’inyongera.
Muri iyo minota, Sabah FK yakomeje kwiharira umukino nyuma y’uko Hapoel Be’er Sheva ibonye ikarita itukura. Patrick Orphe yatsinze igitego cya kane ku munota wa 101, mbere y’uko Lance Mickels akora amateka ku munota wa 115 atsinda igitego cya gatanu cyashimangiye intsinzi y’ikipe ye.
Muri uyu mukino wose, Mickels yakinnye iminota 120, atera amashoti umunani, arimo abiri agana mu izamu, atsinda igitego kimwe ndetse anatera umupira ku mutambiko w’izamu.
Iyi ntsinzi yahaye Sabah FK amahirwe yo kwinjira mu makipe 36 azakina ‘League Phase’ ya UEFA Champions League, aho izahura n’ibihangange byo ku mugabane w’u Burayi birimo Real Madrid, Arsenal, FC Barcelone, Manchester United na Paris Saint-Germain.
Lance Mickels yabaye Umunyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda. Mbere ye, nta mukinnyi w’Umunyarwanda wari warakinnye iki cyiciro cy’irushanwa rikomeye ry’amakipe i Burayi.
Si Mickels gusa wanditse amateka, kuko Sabah FK yabaye ikipe ya kabiri yo muri Azerbaijan igeze muri ‘League Phase’ ya UEFA Champions League nyuma ya Qarabağ yabikoze mu 2017/18 na 2025/26.
Sabah FK izamenya amakipe izahura na yo muri iki cyiciro nyuma ya tombola iteganyijwe kubera i Monaco mu Bufaransa ku wa Kane.
Joy-Lance Mickels will Play UEFA CL This YEAR! RWANDA IS PROUD🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼
Sabah FK a team to Support🙌🙌🙌🙌 pic.twitter.com/oUVJuklGUh
— Karera ka Kayihura (@KareraKayihura) August 25, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!