Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo aba bakinnyi bombi batunguwe na bagenzi babo babifuriza isabukuru nziza y’amavuko, dore ko ari no ku nshuro ya mbere bari bakiniye Amavubi.
Joy-Lance Mickels ukinira Sabah Futbol Klubu na Joy-Slayd Mickels ukinira Karvan İdman Klubu, bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere bari kumwe na murumuna wabo, Leroy-Jacques Mickels.
Bakiranywe urugwiro, ndetse ku mukino wa mbere bakinnye bahura na Grenada, Leroy-Jacques Mickels, yahise atsinda igitego cye cya mbere kiri no mu byahesheje intsinzi Amavubi.
Mu kubakira neza no gukomeza kwitegura umukino wa nyuma bishimiye isabukuru y’amavuko mu gikorwa cyitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice.
Amavubi aracakirana na Estonia kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere, Saa Moya n’Igice, nyuma y’uko Kenya iraza kuba yakinnye na Grenada, Saa Kumi zihanganiye umwanya wa gatatu mu Itsinda A rya FIFA Series 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!