00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joy-Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels bizihirije isabukuru y’amavuko i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 March 2026 saa 01:26
Yasuwe :

Impanga zikinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Joy-Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels, bizihirije isabukuru y’imyaka 32 mu mwiherero witegura umukino wa nyuma wa FIFA Series 2026.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo aba bakinnyi bombi batunguwe na bagenzi babo babifuriza isabukuru nziza y’amavuko, dore ko ari no ku nshuro ya mbere bari bakiniye Amavubi.

Joy-Lance Mickels ukinira Sabah Futbol Klubu na Joy-Slayd Mickels ukinira Karvan İdman Klubu, bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere bari kumwe na murumuna wabo, Leroy-Jacques Mickels.

Bakiranywe urugwiro, ndetse ku mukino wa mbere bakinnye bahura na Grenada, Leroy-Jacques Mickels, yahise atsinda igitego cye cya mbere kiri no mu byahesheje intsinzi Amavubi.

Mu kubakira neza no gukomeza kwitegura umukino wa nyuma bishimiye isabukuru y’amavuko mu gikorwa cyitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice.

Amavubi aracakirana na Estonia kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere, Saa Moya n’Igice, nyuma y’uko Kenya iraza kuba yakinnye na Grenada, Saa Kumi zihanganiye umwanya wa gatatu mu Itsinda A rya FIFA Series 2026.

Joy-Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels bizihije isabukuru y'imyaka 32
Joy-Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels baririmbirwa na bagenzi babo
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yifuriza isabukuru nziza Joy-Lance Mickels
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yaganirije abakinnyi mu isabukuru ya Joy-Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages