Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ni bwo Sabah FK yakiriye Qarabağ FK mu mukino wo kwishyura muri ½ cy’irushanwa ry’igihugu rya Azerbaijan Cup.
Mu bakinnyi 11 Sabah FK yabanje mu kibuga harimo na rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Joy Lance Mickels, dore ko ari umwe mu bagenderwaho muri iyi kipe.
Ku munota wa 88, uyu musore yahaye mugenzi we Orphe Mbina umupira, atsinda igitego cya kabiri cyabahesheje intsinzi kuri uyu mukino.
Ni mu gihe icya mbere cyinjijwe na Veljko Simić, naho icy’impozamarira cya Qarabağ FK gitsindwa na Camilo Duran, umukino urangira ari ibitego 2-1, Sabah FK ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3 kuko umukino ubanza banganyije 2-2.
Umukino wo kwishyura uzaba ari ishiraniro kuko bazahura na Zira FK ikinamo umuvandimwe we Leroy Jacques Mickels na we utaha izamu, hamwe na myugariro Mutsinzi Ange.
Zira FK yageze ku mukino wa nyuma ubwo yasezereraga Turan Tovuz. Umukino ubanza Zira FK yatsinze ibitego 2-0, uwo kwishyura amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 13 Gicurasi 2026. Ubwo Zira FK iheruka guhura na Sabah FK hari ku Munsi wa 27 wa Shampiyona ya Azerbaijan, icyo gihe amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, harimo ibya Joy-Lance Mickels na Leroy Jacques Mickels.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!