Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ni bwo Al Hilal SC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza ko yabonye umutoza mushya.
Ubutumwa bwayo bugira buti “Twishimiye gutangaza ko twahisemo Umudage, Josef Zinnbauer, nk’Umutoza Mukuru wacu ngo atoze ikipe iyoboye izindi mu mupira w’amaguru wa Sudani, mu gihe cy’imyaka ibiri.”
“Amateka mashya aratangiye. Icyiciro gishya n’ihatana rishya. Urakaza neza mu muryango wa Al Hilal SC. Twizeye ubunararibonye, intego n’imiyoborere yawe. Twiteguye kugerana kuri byinshi na we.”
Josef Zinnbauer w’imyaka 56 afite impamyabumenyi ya UEFA Pro, akaba yaratoje amakipe atadukanye yo muri Afurika. Aya arimo JS Kabylie aherukamo, dore ko yatandukanye na yo muri Werurwe 2026.
Andi ni Al-Wehda, Raja Casablanca na Orlando Pirates, akaba yaranyuze no muri Loko Moscow yo mu Burusiya.
Asanze Al Hilal yatozwaga na Guy Bukasa wagizwe umutoza w’ikipe ya kabiri ya Al Hilal SC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!