N’agahinda kenshi nyuma yo gutsindwa 2-1 na Leicester City mu mukino w’umunsi wa 16 muri shampiyona y’Ubwongereza, Jose Mourinho yavuze ko bamwe mu bakinnyi be bamugambaniye ndetse bashaka ko yirukanwa ku mirimo ye.
Yagize ati:” Ubusanzwe ikintu niyiziho kandi nshoboye ni ugusoma umukino ku bakinnyi banjye ariko kugeza ubu ndumva akazi kanjye karagambaniwe. Ikiri cyo ni uko nakoze akazi gashimishije umwaka ushize kageza abakinnyi ku rwego rutari urwabo none ntibashobora kurugumaho.”
Yakomeje agira ati:” Ndemera ko turi mu myanya ya nyuma ariko icyo ndashobora kwemera ni uko turimo kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Umunsi ku munsi turakora cyane mu myitozo. Nta kibazo abakinnyi baba bafite ariko biratangaje kubona ibyo bakora iyo bageze mu kibuga.”
Ariko nubwo iyi kipe itari mu bihe byiza Mourinho yijeje abafana ba Chelsea ko azakomeza kugerageza nibura ikaba yarangiza mu makipe atandatu ya mbere bakabona itike ya Europa League kuko Champions League yo bisa n’aho bamaze kuyibagirwa.
Yagize ati:” Ntidushobora kurangiza mu makipe ane ya mbere, ariko kuko amakipe menshi arimo gutakaza amanota, nibura tuzagerageza tuze muri atandatu ya mbere; gusa kuri ubu turi mu myanya nanjye numva inteye ikimwaro.”
Ku rundi ruhande nubwo abasesenguzi batari bacye bakomeje kuvuga ko igisubizo cyiza gishobora kuba kwegura ku mirimo ye kugira ngo ikipe yongere kugaruka mu bihe byiza, Mourinho we yavuze ko ibyo atabiteganya, ko akiri umutoza ntaho azajya.
Muri uyu mukino Eden Hazard umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe yasohotse umukino utarangiye kubera imvune; byateye ikibazo gikomeye mu gihe yamara igihe kinini atagaragara mu kibuga.
Kuri ubu, ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa 16 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 15 irusha inota rimwe gusa amakipe ari mu murongo w’amanuka mu cyiciro cya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO