Kuri uyu wa Mbere umutoza Jose Mourinho yahuye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza bashyira umukono ku masezerano yo kongera kugaruka ku kibuga cya Stamford Bridge.
Amakuru yatangajwe aravuga ko umutoza Jose Mourinho, wari usanzwe atoza ikipe ya Real Madrid, yasinye amasezerano y’imyaka 4 atoza ikipe ya Chelsea. Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri ku mutoza Jose Mourinho agiye gutoza iyi kipe yo mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.
Uyu mutoza Jose Mourinho akaba azatangira akazi ko gutoza iyi kipe muri iki cyumweru, aho izerekeza ku mugabane wa Aziya mu mikino yo kwitegura irushanwa izajyamo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amurika,
Iyi kipe ikazerekeza mu gihugu cya Thailand aho izaba ikina n’ikipe y’abakinnyi 11 b’ibyamamare mu rugendo izaba irimo i Maleziya no muri Indoneziya.
Nyuma y’urwo rugendo ikipe ya Chelsea izahita yerekeza ku mugabane w’Amerika muri Leta Z’unze Ubumwe Z’Amerika mu irushanwa mpuzamigabane
Iri rushanwa rizitabarwa n’ikipe ya Chelsea, iya Everton, Inter de Millan,Juventus, AS Millan, Valencia, ikipe ya Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Real Madrid yo muri Espagne



















TANGA IGITEKEREZO