David Luiz w’imyaka 32, yaje mu Rwanda ku wa Kane mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil, Tite, mu mikino ibiri ya gicuti igihugu cye cyakiniye muri Singapore.
Yakiriwe na Perezida Paul Kagame, asura Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali, ingagi mu birunga ndetse na Singita Kwitonda Lodge mu Karere ka Musanze.
Luiz yakurikiranye kandi umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Etincelles FC ku wa Gatandatu, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubwo yashyiraga amashusho ye ku rubuga rwa Instagram, ari mu Birunga aho yari yagiye kureba ingagi, bamwe mu bakinnyi bakinannye barimo Johnny Terry na Danny Drinkwater bagaragaraje ko bishimiye uru rugendo yagiriye mu Rwanda.
Johnny Terry wakinanye na David Luiz muri Chelsea ndetse ubu akaba ari Umutoza wungirije wa Aston Villa, yagarutse ku mashusho y’uyu munya-Brésil ari mu Birunga, avuga ko “ari ibintu by’agatangaza.”
Undi wagize icyo avuga kuri aya mashusho ni Umwongereza, Danny Drinkwater ukinira Chelsea, na we wavuze ko “ari byiza’’ kuba uyu bahoze bakinana yasuye ingagi zo mu Birunga.
Gilberto Silva wakiniye Arsenal yanditse amateka mu myaka ya 2000, Nathaniel Chalobah wa Watford mu Bwongereza, umunyezamu wa Chelsea y’abagore, Carly Telford n’inshuti za David Luiz z’iwabo muri Brésil, na bo bagiye bagaragaza ko bishimiye uru rugendo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu muri Kigali Convention Centre, David Luiz yijeje abafana ba Arsenal mu Rwanda kuzaratira bagenzi be ibyiza by’u Rwanda na bo bakazaza kubyirebera.
David Luiz ni umukinnyi wa Arsenal nyuma yo kuyigeramo muri Kanama uyu mwaka, aguzwe miliyoni 8 z’ama-euro avuye muri Chelsea ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura abakinnyi mu Bwongereza.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.
Aya niyo mashusho Luiz yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO