Ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, ni bwo abanyamuryango ba FC Barcelone bemerewe gutora, bitabiriye amatora y’Umuyobozi Mukuru w’Ikipe nyuma y’ukwezi kumwe Laporta yeguye kugira ngo abone uko yongera kwiyamamariza uyu mwanya.
Ni amatora yabereye kuri site zitandukanye by’umwihariko mu Mujyi wa Catalonia, aho iyi kipe ibarizwa.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo hatangajwe ibyavuye mu matora yitabiriwe n’abanyamuryango 48.500. Byagaragaye ko Laporta yatsinze ku majwi 68%, mu gihe Victor Font bari bahanganye we yagize amajwi 30%. Amajwi 2% yabaye imfabusa.
Laporta wayoboye iyi kipe bwa mbere mu 2003, azasimbura umushoramari w’Umunya-Espagne, Rafa Yuste, wari muri izo nshingano zo kuyobora iyi kipe by’agateganyo.
Kimwe mu byo agomba guhangana na byo ni gutwara ibikombe ihereye ku cya Shampiyona ya Espagne ihataniye muri uyu mwaka, ariko nanone bikajyana no guhangana n’ibibazo y’amikoro bitayoroheye.
Igihe yari kumwe na FC Barcelone, yatwaye ibikombe bitandatu ya Shampiyona ya Espagne, ibya UEFA Champions League bibiri, bitandatu bya Supercopa de España, kimwe cya UEFA Super Cup n’ikindi kimwe cya FIFA Club World Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!