Mulisa yashyize umukono kuri aya masezerano ku wa Gatatu, tariki 24 Gicurasi, akazageza tariki 4 Nzeri 2023 ubwo u Rwanda ruzasoza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rwakirwa na Sénégal kuri Stade ya Huye.
Ni mu gihe Mulisa yari Umutoza wungirije w’Amavubi mu mikino yo gicuti Ikipe y’Igihugu yakinnye igihe yari mu mwiherero muri Maroc muri Nzeri 2022 akanganya na Guinée équatoriale 0-0 tariki 23 Nzeri mbere yo gutsindwa na FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1 tariki 27 Nzeri 2022.
Tariki ya 18 Werurwe 2023, Mulisa utaragiraga amasezerano yamenyesheje Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Ferrer, ko agiye muri Tanzania mu masomo mu gihe Ikipe y’Igihugu yakinaga imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika na Bénin tariki 22 na tariki 29 Werurwe 2023.
Tariki 17 Gicurasi 2023, Mulisa yagiye kuri FERWAFA ahabwa amasezerano ndetse arayagumana ahabwa umwanya wo kuyasuzuma mbere y’uko ayasinya tariki 24 Gicurasi 2023.
Aya masezerano ya Mulisa aje nyuma y’uko u Rwanda rutewe mpaga na Bénin nyuma y’uko rukinishije Mukire Kévin mu mukino wo kwishyura rwanganyijemo n’iki gihugu 0-0 tariki 29 Werurwe 2023 nyamara yari yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022, yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 Werurwe 2023 ku munota wa 53.
Benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi mpaga yatewe Amavubi bagiye bashyira mu majwi ubuke bw’abagize Staff Technique y’Amavubi bavuga ko igizwe n’abatoza bake ku buryo bigorana kugira inshingano zihariye.
Abatoza bungirije mu Amavubi ni bo bafite inshingano zo kwandika abakinnyi babonye amakarita bagafatanya na Team Manager [Rutayisire Jackson] wamaze gusezera kuri izi nshingano kubera iri kosa ryakozwe rigakuraho igihugu inota kuri atatu cyari gifite ubu kikaba gisigaranye abiri.
Aya masezerano kandi aje nyuma y’uko byagiye bivugwa kenshi ko Umutoza Mukuru Carlos Alós Ferrer yagiye ayasabira Mulisa ntayahabwe akaba ari na kimwe mu byaganiriweho igihe umwanzuro wo guterwa mpaga na CAF wagiye hanze.
Mulisa Jimmy yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye nka HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi.
Jimmy Mulisa kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi hagati y’umwaka wa 2003 na 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Amavubi nk’Umutoza wungirije, APR FC, Sunrise FC na AS Kigali.
Kuri ubu kandi akaba afite Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitwa Umuri Foundation rizamura impano z’abana bakina ruhago.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!