Ni mu mukino wa mbere wakinwe mu irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.
Umukino ufungura wahuje Ikipe y’u Rwanda irimo Perezida Paul Kagame n’iya FIFA irimo Gianni Infantino.
U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku bitego 3-2 rukomeza mu kindi cyiciro.
Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.
Okocha w’imyaka 49 yakiniye amakipe anyuranye arimo Paris Saint-Germain F.C. yo mu Bufaransa na Hull City yo mu Bwongereza.
Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n’Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu]. Uyu munyabigwi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.
Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Irimo Perezida Kagame; Umunya-Nigeria, Jay Jay Okocha; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi; Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports; Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA; Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n’abandi.
Uyu mukino ni umwe mu yakinwe mu irushanwa rihuza amakipe umunani, arimo agize impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku Isi, ikipe ya FIFA n’iy’u Rwanda rwakiriye Inteko Rusange ya FIFA.
Iri rushanwa riri kubera kuri Kigali Pelé Stadium iherereye i Nyamirambo. Iyi stade yatashywe na Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino nyuma yo kuyivugurura.
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali yatangiye tariki 4 Mutarama 2023. Mu byayikozwemo harimo gusimbuza tapis yarimo, guhindura igisenge, kuvugurura urwambariro no gusiga amarangi.
Iri rushanwa ryakinwe mbere y’uko mu Mujyi wa Kigali hateranira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA, ari na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023.
Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame na Infantino bafunguye ku mugaragaro Kigali Pelé Stadium (Amafoto)





























Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Jean Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!