Uyu mukinnyi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku byo ahugiyemo muri iyi minsi cyane ko atakigaragara cyane mu bijyanye na ruhago.
Abajijwe ibyo ahugiyemo muri iyi minsi byatumye atakigaragara cyane muri ruhago, Tuyisenge yavuze ko yahisemo guha umwanya munini umuryango we.
Ati “Umupira ntabwo ndi kuwubonekamo cyane kuko nafashe umwanya munini wo kuba hamwe n’umuryango wanjye. Burya umukinnyi ntabwo aba mu rugo cyane by’umwihariko iyo akina mu makipe asohoka.”
Tuyisenge uheruka gukina mu mwaka w’imikino wa 2022/23, yaciye amarenga yo gusezera guconga ruhago cyane ko akomeje kubura ikipe yifuza.
Ati “Ntabwo navuga ko nawusezeye gusa nagerageje gushaka ikipe hanze ariko ntabwo byahise bikunda niko kuvuga ngo reka ntuze gusa nibikomeza gutya n’ubundi inzira aba ari ukumanika inkweto (gusezera).”
Mu busanzwe, ikipe runaka yifuza umukinnyi ukina kandi uri mu bihe byiza. Tuyisenge yavuze ko ubwo yafataga icyemezo cyo kwanga gukinira amakipe yo mu Rwanda yari yiteguye ingaruka zishobora kuzavamo.
Ati “Ntabwo byoroshye gusa kubona ikipe wayibona ahubwo iyo wifuza nicyo kibazo. Njye ntacyo bintwaye kuko buri cyemezo ngifata nagitekerejeho ndetse niteguye n’ingaruka zose zavamo.”
Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi beza b’Abanyarwanda kandi wanyuze mu makipe menshi. Amwe muri yo ni Police FC yanubakiyemo izina rikomeye ndetse na APR FC.
Muri uyu mwaka w’imikino aya makipe yombi yasubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga. Tuyisenge avuga ko ari ikintu cyiza bakoze ariko akeneye kureba urwego rw’abanyamahanga agura kugira ngo Abanyarwanda bakinana bagire icyo babigiraho.
Ati “Ni ikintu cyiza bakoze kuko hari ikintu abana babigiraho. Ahubwo ni ukureba umunyamahanga bazanye ari ku ruhe rwego ku buryo umwana uzabasha kumwicaza cyangwa kumubona akina hari icyo azamwigiraho. Ntekereza ko icy’ingenzi ari urwego bariho bityo niba ari batanu hazanwe abeza.”
Mu makipe yanyuzemo, Tuyisenge yakunze kugirwa kapiteni kubera ubuyobozi bwe no kumvwa na bagenzi be. Abajijwe niba ibi bijya bituma atekereza ko yazavamo umutoza, yavuze ko atarabimenya gusa atazajya kure y’umupira w’amaguru.
Ati “Hari ikintu mperutse kwivumburaho muri iyi minsi maze ntari gukina. Naje gusanga umupira w’amaguru aricyo kintu kimpa ibyishimo mu buzima. Rero ntabwo nashyira ibyishimo ku ruhande. Nshobora kutazagira ibindi nkora ariko ntabwo nzajya kure yawo.”
Tuyisenge Jacques yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya Etincelles FC, yakiniye andi nka Kiyovu Sports, Police FC, APR FC ndetse AS Kigali. Ni umwe muri ba rutahizamu babaye beza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Video: Mazimpaka Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!