U Rwanda ruzakina na Tanzania n’Ibirwa bya Comores mu ntangiriro za Kamena, mu mikino igamije kwitegura neza iy’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, izatangira muri Nzeri.
Mu bakinnyi bahamagawe ntiharimo Manzi Thierry n’abavandimwe babiri b’aba Mickels; Joy-Lance na Leroy Jacques kubera imvune. Undi wasigaye ni Hakim Sahabo ukina mu AEK Athens mu Bugereki aho bivugwa ko atabonye igihe gihagije cyo gukina.
Ni mu gihe Noam Emeran kuri ubu ukinira Ikipe ya Groningen FC mu Buholandi, wigeze gukina muri Manchester United, yahamagawe bwa mbere. Uyu mukinnyi ni umuhungu wa Fritz Emeran Nkusi wakiniye Amavubi myaka ishize.
Mu bakinnyi 24 bahamagawe, abakina mu Rwanda ni 11 barimo batandatu ba APR FC, umwe wa Rayon Sports, Police FC na Marine FC na babiri ba Kiyovu Sports barimo rutahizamu Uwiyaremye Fidali uhamagawe ku nshuro ya mbere.
Umukino wa mbere uzahuza u Rwanda n’Ibirwa bya Comores ku wa 6 Kamena mbere y’uko rukina na Tanzania ku wa 9 Kamena mu mukino wa kabiri. Yombi izabera i Marrackesh.
Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe:
Abanyezamu: Niyongira Patience (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC) na Kwizera Olivier (Rayon Sports).
Ba myugariro: Mutsinzi Ange (Zira Fk), Niyigena Clément (APR FC) Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion), Nshimiyimana Yunus (APR FC), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (Ael Limasol) na Niyomugabo Claude (APR FC).
Abakina hagati: Emeran Noam Fritz (Groningen Fc), Kwizera Jojea (Rhode Island), Kury Johan Marvin (AC Bellizona), Mugisha Bonheur (Al Masry), Bizimana Djihad (CS Constantine), Gueulette Samuel Marie (Raal La Louviere), Ruboneka Jean Bosco (APR FC) na Muhire Kevin (Jamus SC).
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Al Wafaq), Uwineza Rene (Kiyovu Sports), Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Joy Slayd (Karvan FK), Uwiyaremye Fidali (Kiyovu Sports) na Mbonyumwami Taiba (Marine FC).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!