Isoko ryo mu mpeshyi ya 2026 ryitezweho kuzaba ikindi gihe cyo kugura abakinnyi benshi nyuma y’uko mu 2025 hatanzwe miliyari 13,08$ (miliyari 19.162,2 Frw) nk’uko bigaragazwa na raporo ya FIFA.
Igikombe cy’Isi cyo mu mpeshyi y’uyu mwaka kizatangira tariki ya 11 Kamena ariko ibyo ntibizabuza amakipe gusinyishamo abakinnyi muri icyo gihe.
Nk’ubu, Arsenal iheruka kwegukana Premier League irifuza miliyoni 20 z’Amapawundi kuri rutahizamu Gabriel Jesus, Manchester City ikifuza Elliot Anderson mu gihe Liverpool yabwiwe ko Yan Diomande yifuza kugura muri RB Leipzig ntaho azajya.
Ese isoko rizafungura ryari?
Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, ibamo amakipe akunzwe na benshi, izatangira kwandika abakinnyi bashya bayinjiramo ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026 mu gihe isoko rizafunga ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2026, Saa Sita z’ijoro.
Muri Espagne, isoko rizafungura tariki ya 1 Nyakanga, rifunge ku wa 1 Nzeri, Saa 23:59 mu gihe mu Butaliyani rizafungura tariki ya 29 Kamena, rifunge Saa Cyenda z’amanywa zo ku wa 1 Nzeri.
Ni mu gihe mu Budage, Bundesliga izafungura isoko ryayo ku wa 1 Nyakanga, rifunge ku wa 31 Kanama naho mu Bufaransa, Ligue 1 izatangira kwandika abakinnyi bashya ku wa 1 Nyakanga, na yo ifunge ku wa 31 Kanama.
Andi makipe yamaze kugera ku isoko
FC Barcelone yumvikanye na Newcastle United miliyoni 69 z’Amapawundi kugira ngo iyigurishe rutahizamu Anthony Gordon ukina ku ruhande rw’ibumoso.
Manchester City yifuza Elliot Anderson, ntifite gahunda yo kugura Umunya-Argentine Enzo Fernandez wifuza kuva muri Chelsea.
Bayer Leverkusen yizeye ko ishobora kumvikana na Andoni Iraola wari muri AFC Bournemouth, akaba yaba umutoza wayo mushya.
Arsenal yatangiye gutegura uburyo yasinyishamo Morgan Rogers w’imyaka 23, ukinira Aston Villa mu kibuga hagati.
Liverpool irashaka kugumana Umunyezamu w’Umunya-Brésil, Alisson Becker, undi mwaka umwe, ibyatuma uyu mukinnyi w’imyaka 33 aterekeza muri Juventus.
Abayobozi ba Liverpool na Inter Milan baganiriye ku igurwa na Curtis Jones w’imyaka 25, aho ashobora kwerekeza mu Butaliyani.
Savinho wifuzwa na Tottenham, yiteguye kuva muri Manchester City mu gihe yakwifuza kumugurisha.
Myugariro Oscar Mingueza ukinira Ikipe ya Celta Vigo, uri gusoza amasezerano, ari gucungirwa hafi n’amakipe ya Aston Villa na Newcastle United mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!