00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasifuzi basabye ibisobanuro Umunyamakuru Rugangura wabashinje guhembwa n’amakipe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 3 February 2024 saa 12:01
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, Ishyirahamwe ry’Abasifuzi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ’ARAF’ ryandikiye Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel rimusaba ibisobanuro byimbitse by’amagambo yatangaje mu kiganiro Urubuga rwImikino cyatambutse kuri Radio Rwanda, ashyira mu majwi abasifuzi bamwe na bamwe ko baba bahembwa n’amakipe umushahara uhoraho.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE, yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari bwo Ishyirahamwe ry’abasifuzi ryagejeje iyi baruwa ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA. Iyi baruwa ikaba yanashyikirijwe FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League.

Umwe mu bagize iri Shyirahamwe aganira na IGIHE yagize ati" Ntabwo tumushinja turifuza ubufatanye nawe. Hari umwanda wavuzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibyo byavuzwe rero turifuza ko yabitwereka tukabikurikirana tugaca uwo mwanda."

"Tugize amahirwe tubonye ubuhamya bw’umwanda uri kuvugwa. Na bariya banyamakuru bagenzi be babwiwe n’Umuyobozi [Perezida wa Espoir FC], [abo basifuzi] batubwire abo ari bo, ubwo inzego zibishinzwe ziza a zibyumva zizakurikira ibizireba. Tubonye igihamya kitwereka ko abantu dufite barya ruswa, Rugangura ntabwo tumurega, icyo dushaka ni ukufasha kugira mgo tugere ku banyabyaha."

Kuba hari abasifuzi bahembwa n’amakipe bihoraho Rugangura yabivuze mu kiganiro cya Radiyo Rwanda "Urubuga rw’Imikino" cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024.

Ubwo abanyamakuru bagikora bari bageze ku kibazo cy’imisifurire itavugwaho rumwe cyane cyane ku ngingo y’imitoranyirize y’abasifuzi ku mikino, Rugangura Axel wari kumwe na bagenzi be; Musangamfura Christian ‘Lorenzo’, Ruvuyanga Emmanuel na Ndacyayisaba Hubert, bahishuye byinshi bibera mu mikino cyane cyane uko amakipe akorana n’abasifuzi hagamijwe imigendekere yayo.

Rugangura yahishuye ko hari ahantu yagiye yambaye agapfukamunwa agamije kwiyoberanya, yumva hari ibihavugirwa birimo kuba abasifuzi bashyirwa ku rutonde rw’abakozi bahembwa n’amakipe umushahara uhoraho ku kwezi kugira ngo igihe bazajya babapanga ku mikino yayo bazajye bagira uko bahengama.

Ati "Hari ahantu nigeze kujya mu ibanga rikomeye, nambaye agapfukamunwa nk’umuntu uri mu kazi k’ubugenzuzi, nsanga burya ngo hari n’abasifuzi baba ku rutonde rw’abakozi b’amakipe hahembwa n’amakipe umushahara w’ukwezi uhoraho. Nk’uko abakinnyi n’abandi bakozi bareberera ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bahembwa, iyo amakipe akanze akanyenyeri [guhemberwa kuri telefoni] n’abasifuzi barakabona."

Mugenzi we Musangamfura Christian yagarutse ku kiganiro yagiranye na Perezida wa Espoir FC, Twizerimana Vincent, amwereka uburyo bamwe mu basifuzi bamwihamagarira igihe bamaze gupangwa ku mikino, bamwereka uburyo bakwiye kumvikana kugira ngo umukino uze kurangira amanota ahawe iyi kipe y’i Rusizi.

Ati "Ejo bundi turi i Rusizi, Perezida wa Espoir FC yaduhaye ubuhamya, mujye mwumva urwego ibintu biba biriho. Yaratubwiye ngo njyewe ndi umuntu w’imfura utajya wemera ibintu umuntu atakoreye, ushobora no kunyibira nkabikubaza, ariko uyu mupira nanjye urananiza pe.”

"Hari ubwo mba mfite umukino, nkumva umusifuzi wo hagati mu kibuga uzawuyobora ahise ampamagara, n’abo FERWAFA yapanze tutarabamenya. Ati ’Perezida mwaramutse neza, nitwa gutya, uranzi? Perezida ati ’Nta kuntu naba ntakuzi uri umusifuzi’, ngo none se waba uzi ko bampaye umukino wawe? Kandi ndizera ko ayo [manota] atatu uyakeneye uko byagenda kose kuko abaturage bakeneye ibyishimo.”

“Rero ayo manota atatu niba uyakeneye ukomba gukora ’geste’ [kugaragaza ko uyakeneye]. Ndarara aho ngaho, ubwo uze kumenya uko ndara umenye n’uko ibintu byose biri bugende

Musangamfura yakomeje agaragaza uko ikiganiro cya Perezida wa Espoir FC n’umusifuzi cyagenze kugeza bombi bageza ku kiguzi nyir’izina cy’umukino.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko ku wa 27 Mutarama 2024, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yashyize mu majwi icyo yise umwanda mu misifurire nk’intandaro yo gusesa Gasogi United nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Kigali Pelé Stadium.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rugangura Axel yavuze ko bibaho ko hari abasifuzi bakorana n’amakipe byihariye ariko usanga bikoranwa ubwenge ku buryo bigoye kubivumbura.

Ati "Ntabwo bakora amakosa yo kugushyira ku rutonde rw’abahembwa kuko amazina ashobora kugaragara, tekinike ikoreshwa ni uko umusifuzi yibonanira n’abayobozi. Hari n’abadatinya kujya ku biro by’amakipe, akagenda azi ko nta wamubonye. Akenshi usanga bikorwa n’aba basifuzi batari mpuzamahanga."

Kuri ubu, umusifuzi w’umukino wo mu Cyiciro cya Mbere ariko utari mpuzamahanga, ahabwa ibihumbi 45 Frw naho uri mpuzamahanga agahabwa ibihumbi 50 Frw.

Gusa, aya mafaranga ahinduka bitewe n’aho umukino wabereye kuko hiyongeramo ay’urugendo, aho kurara n’amafunguro.

Ishyirahamwe ry'abasifuzi mu Rwanda 'ARAF' ryasabye ibisobanuro Umunyamakuru Rugangura Axel wabashinje guhembwa n'amakipe umushara uhoraho
Kuri uyu wa Gatatu, ikiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radiyo Rwanda cyaganiriye birambuye kuri bimwe bihishwe mu mipangire y'abasifuzi ndetse n'uburyo bihamagarira abayobozi b'amakipe hagamijwe gutanga ruswa no guhengeka intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages