00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyirahamwe ry’Abakiniye Amavubi ryahinduye icyerekezo riba iriharanira ubuvugizi bw’umukinyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 April 2026 saa 11:48
Yasuwe :

Murangwa Eugène yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ (FAPA), aho nyuma yo kuvugurura amategeko shingiro yaryo rigiye kujya ribamo n’abakina mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore.

Amatora ya FAPA yabereye ku cyicaro cya FERWAFA kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026, aho ku murongo w’ibyigwa hari kwemeza amategeko shingiro mashya no gutora ubuyobozi bushya.

Amatora yabaye yasize Murangwa Eugène atorewe kuba Perezida, Visi Perezida wa Mbere aba Nshimiyimana Eric usanzwe ari Umutoza Wungirije w’Amavubi naho Visi Perezida wa Kabiri aba Nsabimana Eric ‘Zidane’ usanzwe ari Kapiteni wa Police FC.

Umunyamabanga Mukuru ni Jimmy Mulisa wungirijwe na Gasingwa Michel na ho Umubitsi ni Habimana Sosthène.

Ku mwanya w’uhagarariye abagore hatowe Musabaganwa Christine naho uhagarariye urubyiruko n’iterambere ni Niyonzima Haruna mu gihe uhagarariye ababa hanze y’u Rwanda (Diaspora) ari Mbonabucya Désiré.

Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Kamanzi Karim (Perezida), Umwungeri Patrick na Twajamahoro Yves mu gihe Komisiyo Nkemurampaka irimo Habyarimana Innocent (Perezida), Masumbuko Jean de Dieu na Rukundo Jean Marie Vianney.

Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Perezida n’abajyanama babiri naho muri Nkemurampaka harimo Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Abitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa Mbere bahise baba abanyamuryango ba FAPA mu gihe abakinnye mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’abagikina (abagabo n’abagore) bashaka kujya muri iri Shyirahamwe bazajya babisaba.

Mu nama hemejwe ko FAPA itakiri "Former Amavubi Players Association" ahubwo yabaye "Footballers Association For Player Advocacy", mu magambo magufi bikaba (FAPA Rwanda).

Abagikina mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore bitabiriye iyi nama barimo Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric ’Zidane’; Visi Kapiteni wa Rayon Sports, Emmanuel Nshimiyimana ’Kabange’, Nshuti Didier wa Gorilla FC, Rwabuhihi Placide wa Kiyovu Sports na Kapiteni wa APR WFC, Uwase Bonette.

Murangwa Eugène yongeye gutorerwa kuyobora FAPA kuri ubu igizwe n'abakiniye Amavubi ndetse n'abakinnye mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n'abagore
Nshimiyimana Eric ni we wabaye Visi Perezida wa Mbere wa FAPA
Nsabimana Eric 'Zidane' ukinira Police FC, yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FAPA
Jimmy Mulisa yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FAPA
Gasingwa Michel ni we Munyamabanga Wungirije wa FAPA
Habimana Sosthene yatorewe kuba Umubitsi
Musabaganwa Christine uhagarariye abagore muri FAPA
Niyonzima Haruna ahagarariye Urubyiruko n'iterambere

Amafoto: Kwizera Hervé & Ishimwe Arafat


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages