00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’umwaka wa mbere wa Rwanda Premier League mu rugamba rwo guhangana n’amikoro make

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 May 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Umwaka ushize w’imikino wa 2023-24 wagize umwihariko wo kuba ari wo wa mbere wakinwe amakipe y’Icyiciro cya Mbere ari muri Rwanda Premier League, yashyizweho hagamijwe kuyafasha guhangana n’amikoro make yakundaga kuyazonga no kongera ireme ry’amarushanwa.

Nubwo bimeze bityo ariko, ntabwo ijambo ubushobozi buke ryigeze ribura mu makipe yo mu Rwanda kuko amenshi yarwanye no kuba yabona ubushobozi buyafasha gusoza umwaka w’imikino.

Hari amwe mu makipe kandi yarinze arangiza umwaka w’imikino agifite imyenda y’imishahara n’ibirarane by’abakinnyi.

Muri Mutarama 2024, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwageneye amakipe y’Icyiciro cya Mbere inkunga yo kuyafasha mu gice cya kabiri cya Shampiyona igera kuri miliyoni 80 Frw, aho buri imwe yabonye miliyoni 5 Frw.

Aya mafaranga kandi yari yahawe amakipe nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, kiguze uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyari 1,2 Frw mu myaka itanu.

Mu mpera z’umwaka w’imikino hatanzwe andi mafaranga agera kuri miliyoni 32 Frw, aho Rwanda Premier League yagiraga ngo amakipe abashe kubona uko yasoza umwaka.

Mu Nteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yabaye ku wa 26 Gicurasi, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf yashimangiye ibi, avuga ko agera kuri Miliyoni 112 Frw yahawe amakipe akina Shampiyona.

Aya kandi akaba angana na 68% by’amafaranga yatanzwe n’abaterankunga ba Rwanda Premier League bahari kugeza ubu.

Agera kuri miliyoni 50 Frw yahawe abakinnyi ndetse n’abatoza bagiye bitwara neza mu mezi atandukanye hakaba harimo n’agomba kugenda mu gikorwa cyo guhemba ikipe y’umwaka n’abitwaye neza mu mwaka w’imikino, muri rusange akaba ari miliyoni 190 Frw.

Umwaka utaha w’imikino uzatangira tariki ya 10 Kanama 2024 ukazasozwa ku ku ya 30 Gicurasi 2025, harateganywa uburyo abaterankunga bakwiyongera bakarenga batanu ndetse amafaranga yari yinjijwe akikuba inshuro eshatu.

Buri kipe izongererwa byibuze kugera miliyoni 7 Frw yabonye mu mwaka ushize. Buri kipe kandi izahabwa amafaranga hashingiwe ku mwanya yasorejeho muri Shampiyona.

Kongera inkunga ku makipe akagera kuri miliyoni 45 Frw ni imwe mu ntego za Rwanda Premier League mu mwaka utaha mu gihe gahunda yo mu myaka itanu iri imbere ari uko buri kipe yaba ibona miliyoni 100 Frw zivuye muri uru rwego rwa Rwanda Premier League.

Abafatanyabikorwa bahari kugeza ubu bashobora kuzaha Rwanda Premier League agera kuri miliyoni 320 Frw muri uyu mwaka ndetse kugeza ubu ikaba imaze kwakira miliyoni 190 Frw angana na 59,6%.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf asobanura uko umwaka wa mbere wayo wagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .