Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni imwe mu makipe ategerejwe mu mwaka utaha dore ko itahwemye kubigaragaza bigendanye n’abakinnyi yaguze haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kugeza ubu byamaze kumenyekana ko yahaye amasezerano umukinnyi wo hagati, Ishimwe Fiston wari umaze umwaka umwe yaratijwe na APR FC muri AS Kigali.
Mbere yo kugera mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabanje muri Marine FC yo mu Karere ka Rubavu, akigera mu Mujyi wa Kigali afatanya na APR FC gutwara Igikombe cya Shampiyona cya 2022/23 nubwo atabonaga umwanya uhagije wo gukina.
Muri AS Kigali yakomeje kuwubura ariko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2023/24 yagerageje kwitwara neza dore ko na mbere y’uko irangira yabaye umukinnyi mwiza w’Ikipe y’Umujyi wa Kigali muri Mata 2024.
Ishimwe ni umukinnyi w’imyaka 23 ufite ubushobozi bwo kuba yakina imyanya myinshi mu kibuga haba mu busatirizi ndetse no hagati mu kibuga, afasha ba rutahizamu.
Yasinye muri Rayon Sports mu gihe yari amaze igihe akorana imyitozo n’abandi iyi kipe yaguze barimo Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikumana Patient, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ n’abandi.
Aba bakinnyi, abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25, bazerekanirwa mu birori bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuzabera muri Stade Amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!