00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubogamira kuri APR, kwibasirwa n’urugendo rwe rutoroshye: Umunyamakuru Ruvuyanga yabivuye imuzi (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 October 2025 saa 12:09
Yasuwe :

Igice cyo kogeza umupira w’amaguru ni kimwe mu bikomeye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda kuko gikunzwe na benshi ndetse bigahesha abagikoramo gukurikirwa cyane.

Umwe mu bagezweho muri iyi minsi ni Nkurunziza Emmanuel wamamaye nka Ruvuyanga. Akora mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).

Uyu musore avuga ko kugera kuri Radio Rwanda rwari urugendo rutoroshye cyane ko yanze amafaranga yahabwaga na FINE FM agahitamo kujya kwimenyereza umwuga.

Ruvuyanga ni umwe mu banyamakuru bakunze gushinjwa kubogamira kuri APR FC, ibyo agaragaza ko abantu bakwiye gutandukanya we wa kera n’uwo ariwe uyu munsi.

Ati “Ntaraba umunyamakuru numvaga imikino ya APR cyane. Papa yakundaga APR cyane ku buryo twumvanga nka Rayon ari uko zahuye, adushyiramo ko ikipe y’ubukombe yo gukunda ari APR.”

Yakomeje agira ati “Naba nkunda APR cyangwa ntayikunda icyo nkwiriye ni ukudafata uruhande muri ya mahame y’umwuga. Niba hari aho nafashe uruhande, ibyo ndabisabira imbabazi. Gusa mbona babikuririza cyane ndetse bidakwiriye.”

Mu myaka 11 amaze muri uyu mwuga, Ruvuyanga avuga ko igitekezo atajya yibagirwa ari umunsi umuntu yandika kuri X avuga ko niba hari umunyamakuru w’umuswa igihugu cyagize ari we.

Ati “Icyo gitekerezo narakibonye ndavuga nti ubu koko no mu banyamakuru 50 ntabwo nazamo? Bituma utangira kwisuzuma ukavuga uti niba ndi umuswa reka nshyiremo akabaraga kuko kuvuka uri umuswa ntabwo ari icyaha ahubwo gupfa uriwe.”

Yasoje avuga ko amagambo y’urucantege atayaha agaciro cyane kuko amubwira ibyiza ariyo menshi cyane.

Ruvuyanga yagaragaje abantu bagomba gutandukanye we wa kera afana APR ndetse n'ubu ari umunyamakuru
Ruvuyanga yavuze ko adaha agaciro amagambo y'urucantege kuko ibyiza abwirwa aribyo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages