00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yikuye mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 March 2026 saa 04:50
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo wa Iran, Ahmad Donyamal, yavuze ko igihugu cye kitazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 mu gihe kuri ubu kiri mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakira iryo rushanwa mu mpeshyi.

Kwitabira iri rushanwa kwa Iran kwatangiye kwibazwaho mu mpera z’ukwezi gushize nyuma y’uko igabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israël, ndetse hakicwa Umuyobozi wayo w’Ikirenga.

Iran yasubije ibi bihugu byombi igaba ibitero ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu bihugu byo mu Kigobe, amakimbirane arushaho gufata indi ntera.

Ubwo yari abajijwe n’Ikinyamakuru Politico mu cyumweru gishize, ku kuba Iran yakwitabira Igikombe cy’Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubije ati “Ibyo simbyitayeho.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran, Mehdi Taj, we yaherukaga kugaragaza ko “bishobora kugorana kwitabira igikombe” kubera ubwumvikane buke.

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo wa Iran, Ahmad Donyamal, yavuze ko “nta cyatuma twitabira Igikombe cy’Isi”.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya RTE, Donyamal yagize ati “Kuva guverinoma yamunzwe na ruswa yarishe umuyobozi wacu, nta kintu na kimwe cyatuma twitabira Igikombe cy’Isi.”

Iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Iran iri mu Itsinda G, izahura na Nouvelle-Zélande n’u Bubiligi mu mikino izabera muri Los Angeles tariki ya 15 n’iya 21 Kamena mu gihe izasoreza kuri Misiri mu mukino uzabera muri Seattle ku wa 26 Kamena.

Minisitiri wa Siporo wa Iran yatangaje ibi mu gihe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahaye Trump Igihembo cya FIFA cy’Amahoro mu Ukuboza, yahishuye ko yijejewe na Perezida wa Amerika ko ikipe ya Iran ihawe ikaze mu Gikombe cy’Isi.

Ati “Mu biganiro twagize, Perezida Trump yavuze ko ikipe ya Iran, birumvikana, ihawe ikaze mu guhatanira rushanwa muri Amerika.”

Iran yabonye itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane yikurikiranya nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda A ryo gushaka itike ku Mugabane wa Aziya.

Minisitiri wa Siporo wa Iran yashimangiye ko nta cyatuma bitabira Igikombe cy'Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages