Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ni bwo abayobozi bahagarariye FFIRI bahuye n’abahagarariye FIFA bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Mattias Grafström.
Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi, Mattias Grafström, yavuze habayeho kumvikana, kugira ngo Iran izabe iri mu makipe azakina Igikombe cy’Isi.
Ati “Twagize ibiganiro byiza cyane kandi byubaka twembi yaba Iran n’Ishyirahamwe rya Ruhago. Turi gukorana rero kugira ngo mu gihe kiri imbere tuzabakire mu Gikombe cy’Isi.”
Perezida wa FFIRI, Mehdi Taj, yavuze ko icyatumye bagirana ibiganiro na FIFA cyagezweho, ndetse bizeye neza ko bazakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ati “Nashimishijwe n’uko bumvise ingingo zose uko ari 10 Iran yashakaga kuganiraho, kandi bakatwizeza ibisubizo ku bibazo twari dufite kuri buri ngingo. Ndizera ko hamwe n’Imana, Ikipe y’Igihugu cyacu izitabira Igikombe cy’Isi kandi ikitwara neza nta mbogamizi ihuye na zo.”
Kimwe mu byo Iran yasabaga FIFA, ni ugukuraho birantega zatuma abo mu mutwe w’ingabo za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) batajya mu Gikombe cy’Isi.
Ibi ibishingira ku kuba mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata 2026, abari bayihagarariye barangiwe kwitabira Inteko Rusange ya FIFA yabereye muri Canada, kuko Mehdi Taj uyobora FFIRI yahoze muri IRGC, Canada ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Igikombe cy’Isi kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran iri mu Itsinda G isangiye na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zélande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!