Iran iri mu bihugu byabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka mbere, ariko kwitabira kwayo bimaze iminsi byibazwaho nyuma y’uko igabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za Gashyantare.
Ni mu gihe iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu ya Iran izakinira imikino yayo yose yo mu itsinda muri Amerika, ariko ku wa Mbere, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri icyo gihugu, Mehdi Taj, yavuze ko FFIRI iri mu biganiro na FIFA ku buryo imikino yabo yakwimurirwa muri Mexique.
Iran izakina na Nigeria tariki ya 27 Werurwe na Costa Rica nyuma y’iminsi ine i Antalya muri Turikiya, mu irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine ryakuwe muri Jordanie kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku wa Gatatu, Perezida wa FFIRI, Mehdi Taj, yabwiye Fars News Agency ati “Ikipe y’Igihugu iri gukorera umwiherero w’imyitozo muri Turikiya ndetse tuzahakinira imikino ibiri ya gicuti.”
Yongeyeho ati “Ntituzajya muri Amerika, ariko na none ntabwo twakwanga gukina Igikombe cy’Isi.”
Ku wa Kabiri, Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kwakira imikino ya Iran mu Gikombe cy’Isi, aho izakina na Nouvelle-Zélande, u Bubiligi na Misiri muri Kamena, ariko yongeraho ko ijambo rya nyuma rifitwe na FIFA.
Uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi rwavuze ko ruri mu biganiro na FFIRI ariko “hari kurebwa uburyo ibihugu byose bizakina irushanwa byakubahiriza ingengabihe yatangajwe tariki ya 6 Ukuboza 2025.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!