Byemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, Mehdi Taj, mu butumwa bw’amashusho bwanyujijwe kuri Telegram y’iri Shyirahamwe ku wa Gatandatu.
Ati “Tuzacumbika muri Tijuana, hafi y’Inyanja ya Pacifique ndetse ni ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Taj yongeye ko ibyo bizabafasha kwirinda ibibazo bijyanye no kuba batarabona Visa ndetse bazoroherwa n’ingendo zijya muri Mexique bakoresheje indege za Iran Air.
FIFA ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran.
Iran izakinira imikino ibiri ya mbere yo mu Itsinda G muri Los Angeles, ihura na Nouvelle-Zélande tariki ya 15 Kamena n’u Bubilgi tariki ya 21 Kamena, mbere yo guhura na Misiri mu mukino uzabera muri Seattle ku wa 26 Kamena.
Mehdji Taj yavuze ko aho bazacumbika hegeranye cyane n’aho bazakinira.
Ati “Intera iri hagati yacu n’ikibuga cy’imikino yacu muri Los Angeles ni iminota 55 n’indege.”
Muri uku kwezi, abayobozi ba Iran bavuze ko abakinnyi babo n’abatoza batarabona Visa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe habura igihe kitageze ku kwezi ngo Igikombe cy’Isi gitangire.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 48 rikabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, rizatangira ku wa 11 Kamena risozwe ku wa 19 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!