Kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Werurwe 2026, ni bwo aba bombi basangije ubabakurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto yabo ya Lydia Gagné atwite, bayakurikiza amagambo avuga ko bakiriye “impano nziza y’umugisha.”
Mu 2023 ni bwo Iradukunda Bertrand yasezeye kuri ruhago yerekeza muri Canada ari na ho atuye ubu. Yahise atangira akazi ko kogosha no gutunganya imisatsi nk’uko akunze kubigaragariza abamukurikira.
Ni umugabo wamenyekanye cyane muri ruhago y’u Rwanda kuva mu 2012 ubwo yari amaze kwinjira muri Isonga FC, mbere yo gukomereza muri APR FC muri Kamena 2014.
Akiva mu Ikipe y’Ingabo yerekeje muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri, abona kujya muri Mukura VS.
Avuye muri iyo kipe yo mu Karere ka Huye yagiye muri Gasogi United FC, mu 2018 imugurisha hanze y’u Rwanda nubwo atahamaze kabiri yongera kwisanga muri Kiyovu Sports, na yo ayivamo ajya muri Musanze FC ari na yo ya nyuma yakiniye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!