00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi zabakuye i Kigali zibageza i Dubai: Urugendo rwa Sangwa na Kwizera kugera muri Al Nasr (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 December 2025 saa 01:07
Yasuwe :

Si kenshi cyane abakinnyi batangira gukabya inzozi z’umupira w’amaguru bakiri bato. Iyo bigeze mu Rwanda ho bihumira ku murari, dore ko atari igihugu cy’impano nyinshi z’umupira w’amaguru.

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu babonye ko impano zagaragaye zikwiriye kwitabwaho zigafashwa kubyazwa umusaruro, biyemeje gushora imari no kwirya bakimara kugira ngo abana b’u Rwanda bagaragaze icyo bashoboye ku ruhando mpuzamahanga.

Uko ni ko Tony Football Excellence Program yabaye igisubizo ku bana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, aho bahurizwa hamwe bagafashwa gutyaza impano zabo muri ruhago.

Ni muri urwo rwego kandi iri rerero rigiye kumara imyaka itatu rikorera mu Rwanda, ryagerageje kugirana imikoranire n’amakipe yo mu mahanga kugira ngo abana bajye bayajyamo bafashwe kongererwa ubumenyi muri uyu mukino.

Kuri iyi nshuro hari hagezweho Kwizera Fils Elysée utuye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu na Sangwa Nabil Nassem wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyakabanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’imiryango y’aba bana bombi, bagaragaje inzira yabagejeje mu Ikipe ya Al Nasr yo muri Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, abo bagiye kwitoreza mu gihe cy’iminsi 10, amahirwe abona bake mu Rwanda.

Uko Sangwa yisanze muri TFEP

Umubyeyi wa Sangwa, Iragena Ashoura, yavuze ko yakundishije umwana we umukino wa Karate, ariko nyuma yiyemeza kumushyigikira mu mahitamo ye yo gukina umupira w’amaguru.

Ati “Njye ntabwo ndi umufana cyane wa ruhago kuko nkunda Karate. [Sangwa] akiri muto natangiye mushyira muri Karate, ndayimukundisha ku myaka ye mike nk’itanu, itandatu n’irindwi, ariko ageze ku myaka umunani nkabona aho kujya muri Karate aranjijisha akajya kwikinira umupira w’amaguru.”

“Nabonye biri kumucanga nk’umwana, ndamwicaza mubaza icyo ashaka, arambwira ati ‘ndashaka umupira w’amaguru’. Yambwiye ikipe ya Shining Academy ikorera Kimironko ni ho yatangiriye gukina. Kuko ntabikunda najyagayo kugira ngo nshimishe umwana. Mu buzima mba ngomba gushyigikira umwana kuri buri ntambwe, nubwo ibyo nakundaga atari abigiyemo.”

Iragena avuga ko Sangwa ari we washatse uko yagera muri TFEP, kugira ngo impano ye izamuke.

Ati “Ni umwaka ushakisha, ni umwana ukunda kumenya amakuru. Ibyo byose yakoraga ni we wambwiraga ngo hano nahabonye ikipe. Sindi umuntu uzi iby’amakuru ngo ngende mbikore, gusa yambwiraga ko ikipe ihari kandi ashaka kuyijyamo.”

“Amenye Tony rero yarayandikiye kuri e-mail akoresheje telefone yanjye. Baje kumusubiza, barampamagara kuko yakoresheje nimero yanjye, bamubaza aho atuye, bamubwira igihe bazatoranya abana muri Kicukiro. Ni uko yagiye, ku bw’amahirwe aratsinda. Narishimye cyane kuba yarabigezeho ari we ubyikoreye.”

Uyu mubyeyi yagize impungenge zo kuba umwana we agiye kuba aho atari kandi akiri muto, gusa TFEP yaramufashije abyaza impano umusaruro kandi n’amasomo arayakomeza.

Ati “Nagize ikibazo ubwo bamwiraga ko Tony ikorera i Musanze. Kumbwira ko umwana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza agiye kuba i Musanze, ntabwo nabyakiriye neza. Namaze igihe kinini mbitekereza, ariko inshuti, abavandimwe n’umuryango twemeza ko agomba kugenda ku bw’inyungu ze.”

“Yanyeretse ko ibyo natekerezaga atari byo. Yaragiye aba umuhanga, anyereka ko uko namushakaga ari i Kigali ari ko azamera, agakina kandi akiga. Yabikoze neza, aratsinda agira amanota 90%, kuva icyo gihe mpitamo kumushyigikira aho nazajya hose.”

Sangwa yiyemeje kubyaza umusaruro amahirwe

Sangwa w’imyaka 13 ashimangira ko amahirwe yabonye yo kujya muri Al Nasr yo muri Dubai, azayabyaza umusaruro kugira ngo amuharurire izindi nzira mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Ati “Mama yanjyanaga muri Karate ariko nkashaka n’uko nkina umupira w’amaguru kuko icyo gihe nakundaga Neymar Jr. Ikipe nakiniraga Cercle Sportifs nabinaga ntaho izangeza, umwe mu bo mu muryango wacu amfasha kujya muri Shining.”

“Ngiye kwitwara neza, nkore nk’uko nsanzwe nkora muri Tony kuko bajya kungirira icyizere si uko bari bankunze, si ikindi kintu ahubwo ni uko bangiriye icyizere. Ibintu byose nzagenda mbikore neza, kugira ngo kubera Imana ninagaruka hazabe hari andi mahirwe nzagira imbere.”

Umunsi wa mbere Kwizera akunda umupira w’amaguru

Kwizera avuga ko ubwo yakundaga umupira w’amaguru byatewe n’umwe mu bo mu muryango we wabaguriye umupira wo gukina, bihurirana n’uko na Se [Ndababonye Joël] ari umukunzi akanaba umutoza w’umupira w’amaguru.

Ati “Umunsi wa mbere nabonye umupira ni Marume wari uwunzaniye avuye mu Mujyi wa Kigali, twarakinnye na mukuru wanjye. Icyo gihe n’umubyeyi wacu yarakinaga, twe tukajya kumufana, tukabona ni byiza turabikunda, umunsi umwe anjyana aho yatozaga ampa umukino mu bana batarengeje imyaka 13.”

“Umubyeyi wacu yageze aho ashinga ikipe, aho ni ho nakuriye mpava nerekeza muri Tony Football Excellence Program. Nakoze igerageza ndaritsinda, mpagera gutyo.”

Ndababonye yemeza ko yabonye impano muri Kwizera akiri muto, ubwo yari amaze gushinga irerero ryigisha umupira w’amaguru abana bakiri bato bagaragarizamo impano.

Ati “Irerero ryitwa Green Lovers narishinze mu 2018, rikorera hano ku Muyumbu mu gice cya Rwamagana. Narishinze kubera urukundo rw’umupira w’amaguru. Aho ni ho Kwizera yavuye kugeza ashimwe n’abatoza baho.”

Sangwa na Kwizera ba Tony Football Excellence Program bari i Dubai muri Al Nasr

Nyina wa Kwizera na we yabonye impano y’umwana akiri muto

Mukeshimana Marie Rose ubyara Kwizera yari yarabonye ko umwana we azaba umukinnyi, gusa akagira impungenge nk’umubyeyi kubera imvune ziba muri uyu mukino.

Ati “Njye nari nzi ko azaba umukinnyi. Se twakundanye twiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Ubwo rero nkareba uko akunda umupira nkabona n’aho akina biranga, aho dushakaniye rero tumaze kubyara nabona ari umuhungu nkamubwira nti ‘uyu azaba umukinnyi nkawe.’"

“Nyuma rero nkabona atangiye kubajyana mu bintu by’imipira, nkamubwira nti ‘ko unjyanira umwana mu mipira nazana imfundiko azakura? Rimwe akaza yanavunitse akanzanira ‘pomade’ ngo mukande, yamara gukandagira akaguru akakaneneka akajya ku kibuga.”

Impano za Sangwa na Kwizera mu mupira w'amaguru zagaragaye bakiri bato

Kwizera yifuza kuzakina ku rwego rurenze urwa Se

Uyu mwana ufite ufite inyota n’inzozi zo kuba umukinnyi ukomeye yagize ati “Ndashaka kuzagera kure kandi nkatera imbere ku buryo umubyeyi wanjye yahoze abyifuza. Yahoze ashaka gukina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru ntibyakunda. Njye ngiye gushyiramo imbaraga, ntange ibyo mfite kugira ngo bazangirire icyizere cyo kumbwira ngo ngaruke.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages