00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu y’ubufatanye bwa Visit Rwanda i Burayi, Stade Amahoro ihenze n’icyerekezo cy’Amavubi: Mugabe wa FERWAFA yabivuzeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2026 saa 09:31
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yavuze ko ubufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe y’i Burayi hari itafari bwashyize ku iterambere rya ruhago y’imbere mu gihugu, ashimangira ko intego y’ahazaza bafite ku Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari ukuyibona isubira mu Gikombe cya Afurika iherukamo mu 2004.

Mugabe amaze amezi atandatu muri FERWAFA, nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru avuye muri FIFA aho yari amaze imyaka itanu, ibintu avuga ko byamufashije gukura, kwagura ubumenyi bwe mu mupira w’amaguru ugezweho no kumenyana n’abantu benshi.

Mu kiganiro The Context yagiranye na The NewTimes, yabajijwe ku ngingo zinyuranye zirimo iterambere rya ruhago mu Rwanda, ahazaza h’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’ibindi.

Umunyamakuru James Munyaneza yabajije Bonnie Mugabe uburyo babonamo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baza gukinira Ikipe y’Igihugu, asubiza ko hirya no hino hari ababakurikirana ndetse babifashwamo n’inzego za Leta.

Ati “Turashimira uruhare rw’inzego zitandukanye za Guverinoma, Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga binyuze muri za ambasade ziri hirya no hino. Dufite abashaka abakinnyi bari mu bice byose by’Isi, iyo tubonye hari umukinnyi w’Umunyarwanda ushoboye, dutangira gukorana n’inzego zinyuranye ku buryo hari icyo yakongera ku Ikipe yacu.”

Abajijwe niba nyuma y’uko u Rwanda rwitwaye neza muri FIFA Series kuri ubu umubare w’abashaka gukinira Ikipe y’Igihugu ugenda wiyongera, Mugabe yavuze ko ari ko bimeze ariko baba bari mu byiciro binyuranye.

Ati “Umubare urazamuka ariko biterwa n’imyaka yabo. Birumvikana dufite amazina atandukanye ku ikipe y’igihugu nkuru, tukagira n’andi ku bakiri bato ba U-17, U20, U15. Ni urugendo.”

Ku bijyanye n’intego z’ahazaza ku Ikipe y’Igihugu, Bonnie Mugabe yashimangiye ko umusaruro Amavubi yabonye mu rugendo ruheruka rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, hari ibyo wagiyeho bityo kuri iyi nshuro bagomba gukora ibishoboka u Rwanda rukajya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Ati “Ku rupapuro abantu bashobora kuvuga ko nta mahirwe dufite, ariko mu kibuga ntekereza ko dufite amahirwe. Intego yacu iroroshye, tugomba kubona itike [y’Igikombe cya Afurika]. Ibisigaye ni ibisabwa kugira ngo tubigereho, haba mu kibuga no hanze yacyo.”

Yongeyeho ko hari ibigaragara umutoza Stephen Constantine yamaze guhindura nyuma yo kongera guhabwa Ikipe y’Igihugu, ndetse ubwo yasabaga kugaruka, yavuze ko hari ibyo yagiye adasoje mu 2015.

Ikindi Mugabe yashimangiye ko cyahesha Amavubi kugira umusaruro mwiza no kudahindugura abatoza cyane nk’uko byagenze mbere harimo kugira imiyoborere ihamye kandi ikurikirana iterambere ry’impano mu byiciro byose.

Muri iki kiganiro, Mugabe yashimangiye kandi ko bashaka guca imyumvire itakigezweho yo kwizerera mu marozi ndetse batazihanganira abagira uruhare mu kugena ibiva mu mukino [match-fixing] aho bazakorana na RIB na Interpol mu kubirwanya.

Bonnie Mugabe (iburyo) amaze amezi atandatu agizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Visit Rwanda yagize umumaro ugaragara kuri ruhago Nyarwanda

Hashize imyaka irindwi Visit Rwanda itangiye gukorana na Arsenal, aho nyuma yaho yageze muri Paris Saint-Germain, Bayern Munich na Atlético Madrid zose z’i Burayi.

Bonnie Mugabe yavuze ko hari inyungu nini byagejeje ku Banyarwanda, atari mu byishimo by’abakunzi b’aya makipe yose yakinnye ½ cya UEFA Champions League gusa, ahubwo no muri ruhago y’u Rwanda.

Ati “Hari abatoza bari guhugurwa binyuze muri izi gahunda za Visit Rwanda, dutangiriye kuri iyi Atlético Madrid. Hari n’izindi gahunda z’abatoza zatanzwe na Arsenal mu kuzamura urwego rw’Abanyarwanda. Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, Arsenal ifite ubushake mu gushyigikira iyubakwa rya stade, ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo, FERWAFA na Visit Rwanda bari kubikoraho.”

Yakomeje avuga ko abana barererwa muri PSG Academy Rwanda bagaragaza impano ziri hejuru mu marushanwa bitabira arimo abera mu Bufaransa no mu Rwanda, mu gihe hari abana babiri b’Abanyarwanda bari muri Bayer Munich baherukaga kugaruka mu Rwanda ari bo Ndayishimiye Balthazar na David Okoce.

Ku bijyanye n’ibiciro bya Stade Amahoro bihenze, Bonnie Mugabe yavuze ko hari ibiganiro baheruka kugirana na QA Venue Solutions Rwanda ku buryo ubu amakipe menshi azajya abasha kuhakirira imikino.

Reba ikiganiro cyose:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages