Gikundiro yatsinze iyi kipe yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026.
Mbere y’umukino no mu gihe wabaga, icyizere cyari cyose ku bakunzi b’iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda benshi, ariko byabaye ibindi ubwo umusifuzi w’Umunya-Tanzania, Ahmed Arajiga yahuhaga mu ifirimbi agaragaza ko umukino urangiye.
I Nyamirambo, muri stade, hari ababuze uko bifata, bamwe bavuza induru mu gihe no hanze ya stade humvikanaga urusaku rw’ibyishimo by’abakunzi b’iyi kipe.
Bamwe mu bafana bari ku kibuga bamaze umwanya batarasohoka, bishimana n’abakinnyi n’abatoza bakoma amashyi, mu gihe n’abasohotse bageze hanze babanza guhurira hamwe barishima, abandi bigabiza imihanda bataha n’amaguru babyina intsinzi.
Ibyishimo ntibyagaragarijwe aho gusa, kuko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bagiye bagaragaza uko bishimiye intsinzi y’amateka ya Rayon Sports dore ko yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA ubwo yatwaraga iri rushanwa mu 1998 ryabereye muri Zanzibar.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu ba mbere bashimiye Rayon Sports nyuma y’intsinzi yabonye, binyuze butumwa yanditse ku rubuga rwa X.
Ati "Oh Rayon! Mukomeze umuvuno, intego ikomeze kuba yayindi… Igikombe kirasigara iwacu kuri uyu wa Gatanu 🏆."
Oh Rayon!👏 🔵⚪️
Mukomeze umuvuno, intego ikomeze kuba yayindi.. Igikombe kirasigara iwacu kuri uyu wa gatanu 🏆. https://t.co/gkc6xo3Eks
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) August 4, 2026
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, na we yashimiye Rayon Sports ku ntsinzi yabonye, ati "Mwakoze Rayon Sports, mutsinde, mutsinde, mutsinde.”
Thank you @rayon_sports
🇷🇼win win win https://t.co/IbNITjiMIs— Rwego NGARAMBE (@NgarambeRwego) August 4, 2026
Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali iheruka kuba muterankunga mukuru wa Rayon Sports, na we yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’iyi kipe, agira ati “Ubururu ni ryo bara.”
Blue is the color 💙 #Rayon #NanjyeNiBK #Finale @BankofKigali https://t.co/29VUMOMdAo
— DKarusisi (@dkarusisi) August 4, 2026
Umuyobozi Mukuru wa Royal FM, Aissa Cyiza, usanzwe ari umukunzi w’iyi kipe, yagize ati “Ikipe ni imwe erega! Ooh Rayon!”
Ikipe ni imwe erega!!!
Ohh Rayon 💙🤍 https://t.co/n8QQ2DBpy0
— Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) August 4, 2026
Murangwa Eric Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mu myaka ishize, yagize ati “Iyi Gikundiro iratanga icyizere ko iri kwerekeza mu bihe byiza.”
Another superb performance from Rayon Sports! 👏💙
A deserved 3–1 victory over Jamus SC sends Rayon Sports into the CECAFA Kagame Cup final, where they will face Gor Mahia on Friday.
Iyi #Gikundiro iratanga icyizere ko iri kwerekeza mubihe byiza!
Congratulations to the… pic.twitter.com/qY06EI4NPY
— Eric E Murangwa MBE (@e_murangwa) August 4, 2026
Ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, muri Stade Amahoro, Rayon Sports izacakirana na Gor Mahia yo muri Kenya, yo yasezereye Al-Hilal SC yo muri Sudani iyitsinze penaliti 8-7 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.
The @rayon_sports fans showed up as always, as one, in song🔊#HomeOfUgandanSport | #CECAFAKagameCup2026🇷🇼 pic.twitter.com/NNzdHR6rOe
— Mpologoma Victor Gracious Hines (@MpologomaVictor) August 4, 2026
Rayon Sports fans are everywhere, celebrating their team’s historic run to the CECAFA Kagame Cup final. 🔵⚪
The passion, energy and support from the Blues faithful is incredible. #CECAFAKagameCup #RayonSports #AfricanFootball pic.twitter.com/sTDeM93xgU
— Micky Jnr (@MickyJnr__) August 4, 2026
🚨Ntibisanzwe!
Abafana ba Rayon Sports buzuye imihanda y'i Nyamirambo bishimira intsinzi ikipe yabo yakuye kuri Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo, yayihesheje itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.
Mu bice Kigali Pelé Stadium iherereyemo, Cosmos, kuri 40,… pic.twitter.com/WHBbw4AGK2
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 4, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!