00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inter Miami yatashye stade nshya irimo umwanya wihariye witiriwe Messi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 April 2026 saa 02:53
Yasuwe :

Ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatashye stade yayo nshya yiswe NU Stadium, ikaba yarashyizwemo amarembo yihariye yitiriwe Lionel Messi.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo Inter Miami yakinnye na Austin FC mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu wari umunsi udasanzwe kuri Inter Miami kuko wahujwe n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro stade yayo nshya yitiriwe ikigo cy’ishoramari cyo muri Brésil ari cyo Nubank.

Iki kigo cyaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyi stade yakira abafana 26.700, ikazaba irimo umwanya wahakoreshwa nk’ibiro byayo n’ibindi bigo byifuza kuyikoreshwa, umwanya w’ubucuruzi busanzwe n’ubundi bureba ikipe.

Mu marembo azajya yinjira muri iyi stade, hari amwe yiswe ‘Leo Messi Stand’, akaba yitiriwe uyu mukinnyi nk’umwe mu banyabigwi bayifashije kwandika amateka.

Ifite igisenge gishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse ikaba ari yo stade ya mbere muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite akabari kanini.

Mu batashye iyi stade harimo abayobozi bakuru ba Inter Miami ari na bo ba nyirayo. Abo ni Jorge Mas, Jose Mas na David Beckham ari na we watangaje watangaje bwa mbere ko iyi stade izubakwa mu 2014.

Mu mukino wa mbere wayibereyeho Inter Miami inganya na Austin FC ibitego 2-2.

Lionel Messi na Luis Suárez ba Inter Miami batsinze ibitego byishyura ibyatsinzwe na Guilherme Biro na Jayden Nelson ba Austin FC.

NU Stadium yitiriwe umuterankunga wa Inter Miami
Abayobozi ba Inter Miami bafungura stade ku mugaragaro
Kuri NU Stadium habereye ibirori bidasanzwe byo kuyifungura ku mugaragaro
Abafana ba Inter Miami bari bitabiriye ari benshi
Abafana bari bajyanye n'imiryango yabo muri uyu munsi w'amateka kuri Inter Miami
Abakinnyi ba Inter Miami bagize umwanya wo kwitoreza muri iyi stade mbere yo kuyikiniramo umukino wa mbere
NU Stadium izajya yakira abafana 26.700
Inter Miami igiye kujya ikinira kuri stade yamaze kuzura
Muri stade harimo ikirango kigaragaza ko ari iya Inter Miami
Abafana bakurikiye umukino wa Inter Miami na Austin FC muri NU Stadium
Jos Mas ari gufungura ku mugaragaro NU Stadium
Abafana ba Inter Miami babuze amanota atatu ku mukino wa mbere bari muri NU Stadium
Inter Miami yegukanye Igikombe cya Shampiyona bwa mbere mu mateka mu 2025
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana ba Inter Miami bataha stade yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages