Uyu mutoza w’iyi kipe akaba yabitangarije kuri Stade Ikirenga ubwo yakurikiranaga imyitozo ya mbere ari umutoza mukuru, nyuma yaho iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yemeje ko bamuhaye amasezerano y’imyaka itatu.
Yagize ati: “Ntekereza ko akenshi muri Afurika amakipe aba ashaka kwitwara neza mu mikino ya CAF kubera ko iyo ugiye mu bihugu bitandukanye usanga ari amakipe nk’abiri cyangwa atatu asimburana ku bikombe bya shampiyona”.
“Aha rero, itandukaniro riba uko witwara muri CAF haba Champions League cyangwa se Confederation Cup. Natwe ni yo ntego yacu ya mbere, cyane cyane ko ko amarushanwa nk’aya nk’ayo agushyira mu wundi mwuka.”
Uyu mutoza ukomoka muri Serbia akazaba yungirijwe na mwene wabo Dragan Sarac umutoza w’imyaka 48 ufite ubunararibonye mu kungiriza, mu gihe Dragan Culum na we uva muri iki gihugu azaba ari we ushinzwe gusesengura amashusho “Video Analyst”.
APR FC kandi ikaba yemeje ko Thierry Hitimana azaba ari umutoza wa kabiri wungirije na ho Marmouche Mehdi wakoranye n’umutoza mukuru muri US Monastir akazaba ari we ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Col Richard Karasira we akaba yatangaje ko bazanye uyu mutoza kubera ko basanze ari we bashobora gukorana igihe kirekire, aho bizeye ko bazafatanya kubaka ikipe izaba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga.
Iyi kipe yiteguye gukina CECAFA nubwo kugeza uyu munsi itarabona ubutumire bwanditse, yatangaje ko hari abakinnyi batandatu bashya yiteguye kwinjiza mu ikipe, mbere yo gutangira gukina imikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League hagati ya tariki ya 16-18 Kanama 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!