Vision FC yagiye gukina uyu mukino isabwa kubona inota rimwe gusa ngo ikine icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere mu mateka yayo mu gihe Intare FC yasaga nk’iyarangije gusezererwa mbere y’iyi mikino dore ko yari ifite inota rimwe kuri 12 yari amaze gukinirwa.
Iyi kipe ya Vision yaje no gutangira umukino neza byatumye ijya mu karuhuko itsinze igitego 1-0 gusa mu gice cya kabiri ibitego bibiri bya ene Uwineza n’igitego cya Ishimwe Abdoul byatumye Intare zihindura umukino zegukana intsinzi y’ibitego 3-2.
Uku gutsindwa kwa Vision yari yazanye abafana ndetse n’abaterankunga ku kibuga ntabwo byayibujije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere dore ko undi mukino wa Play-offs warangiye ikipe ya Rutsiro itsinze AS Muhanga ibitego 2-0.
Ibi bivuze ko mu gihe hasigaye umukino umwe, ikipe ya Vision FC na Rutsiro zizamuka ku mwanya wa mbere n’amanota 10 mu gihe Intare na AS Muhanga zifite amanota ane aho zitashobora gushyikira izi za mbere dore ko hasigaye umukino umwe.
Iyi ni inshuro ya mbere Ikipe ya Vision izamutse mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kumara imyaka ibiri ikomanga, mu gihe Rutsiro FC yazamutse nyuma y’umwaka umwe wonyine isubiye mu Cyiciro cya Kabiri.
Aya makipe yombi azamutse gusimbura Sunrise na Etoile de L’Est zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira gukinwa tariki ya 18 Kanama 2024.

























Amafoto: Kasiro Claude
Video: Mazimpaka Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!