Murenzi Abdallah yabivugiye mu nama yabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira, muri Hotel des Mille Collines, yari yatumiwemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports, bamwe mu bari hafi y’ubuyobozi bwayo mu myaka ishize n’abandi bavuga rikumvikana muri iyi kipe.
Aba bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports n’abandi bari bitabiriye iyi nama, bakusanyije asaga miliyoni 15 Frw yo gushyigikira ikipe, aho uretse agera hafi kuri miliiyoni 1 Frw (1000$) yatanzwe na Martin Rutagambwa, andi azatangwa bitarenze tariki ya 10 Ukwakira.
Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatanu, yaje yiyongera kuri miliyoni 13.15 Frw yaherukaga gukusanywa n’amatsinda y’abafana, ariko Komite y’inzibacyuho ikaba yemeje ko yamaze kwiyongera akagera kuri miliyoni 18 Frw.
Muri iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo no gushaka uburyo hubakwa Rayon Sports ikomeye, Murenzi Abdallah yabwiye abayitabiriye ko mu bakinnyi 43 basanze muri iyi kipe, basizwe na Komite ya Munyakazi Sadate, hazasigaramo 21 gusa.
Yavuze ko umutoza Guy Bukasa yasabye ko muri abo bakinnyi 43 hazavamo 10 bakiri bato bazaguma mu ikipe y’abato, muri 33 basigaye ariho hasigara 21, bazagurirwaho abandi batanu .
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports buherutse gutangaza ko ikipe ikeneye miliyoni 80 Frw yo kugura abakinnyi bazayifasha guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Niyigena Clément wari intizanyo ya APR FC muri Marines, ni we mukinnyi wa mbere waguzwe na Komite y’inzibacyuho mu gihe abandi bifujwe barimo umunyezamu Bashunga Abouba uheruka gusinyira Mukura Victory Sports na rutahizamu Biramahire Abeddy ukina muri Zambia.
Mu bandi bakinnyi umutoza Guy Bukasa yifuje kugurirwa harimo Abanye-Congo batatu: Kambale Musafiri, Déo Kanda na Vital Ourega.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!