00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’akavuyo kaba muri Rayon Sports n’inama z’uko kacika

Yanditswe na Murangwa Eugène
Kuya 17 September 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yavukiye i Nyanza mu 1968 ni imwe mu makipe yavutse bwa mbere nyuma y’aho amakipe y’umupira w’amaguru yari asanzwe mu Rwanda, yari yarasenywe n’impinduka za politiki zabaye guhera mu mpera za 1959. Izi mpinduka zagize ingaruka zikomeye ku bantu ku giti cyabo, ku buyobozi bw’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

Rayon Sports yatangijwe n’abantu barimo abakozi n’abacuruzi bakomokaga cyangwa bakoraga i Nyanza, bamwe muri bo bakaba bari basanzwe mu makipe y’umupira w’amaguru yabarizwaga mu Karere ka Nyanza nka Amaregura, Amasata na Gasoro.

Nyuma y’aho Rayon Sports ivukiye, yabaye ikipe yakunzwe n’Abanyarwanda benshi guhera icyo gihe kugeza uyu munsi. Kuva icyo gihe, yagiye igira ubuyobozi bwubakiye ahanini ku bantu bafite inkomoko muri icyo gice cy’abayitangije, ni ukuvuga abantu bakomoka i Nyanza no bice byo mu karere k’Amajyepfo.

Kubera impinduka za politiki zakomeje kugira ingaruka ku buzima bw’igihugu muri rusange no mu Karere ka Nyanza by’umwihariko, byaje kuba ngombwa ko Ikipe ya Rayon Sports yimuka ikava i Nyanza ikajya gukorera i Kigali mu murwa mukuru w’igihugu ahagana mu ntangiriro za 1980.

Ahagana mu 1982 ni bwo natangiye gukurikirira hafi Ikipe ya Rayon Sports ubwo umuryango wanjye war wimukiye i Kigali uturutse i Rwamagana. Icyo gihe Rayon Sports yayoborwaga n’abasaza barimo Ramutsa Marcel, Gatera Carpophore, Mujejende Bénoît, Murekezi Raphael Fatikaramu, Muhikira Aloys, Kamali François n’abandi.

Abakinnyi bari bakomeye icyo gihe ni nka Dusange Jean Pierre wari uzwi ku izina rya Pokou, Murenzi Kassim, Ndagano wari uzwi ku izina rya Rate, René Kalimunda, Hussein wari uzwi ku izina rya Karabi, King Bernard, Wellars Mugwaneza, Kayonga Charles, Ruterana Jean Damascène n’abandi.

Hari kandi abamenyekanye cyane muri Rayon Sports guhera mu myaka ya 1983 na 1984 nka Habimana Jean Chrysotome, Gasana Callixte Brave, Bayingana François, Kanyandekwe Eugène n’abandi, ni bwo na bo bari batangiye kugera muri Rayon Sports.

Uku kuba hafi ya Rayon Sports nk’umukunzi wayo nkiri umwana muto, byaje kuvamo kujya njya mu myitozo yayo buri munsi aho ikipe yitorezaga mu kigo cyo kwa Kadafi i Nyamirambo na nyuma yaho ku kibuga cyo mu ba Sereziyani ku Kimihurira no kuri ETO ku Kicukiro. Ibi kandi byaje kumfasha kuvamo umukinnyi wakiniye Rayon Sports imyaka itari mike.

Imyaka nabaye hafi ya Rayon Sports nayigiyemo byinshi birimo kumenya kubana n’abantu no kugira ukwihangana kuko kubera ubwinshi bw’abakunzi bayo, wasangaga hari ibintu byinshi bitoroshye wagombaga guhura na byo, ariko ukagerageza kumenya uko ubyitwaramo utabangamiye amarangamutima y’abakunzi bayo benshi.

Muri make, umwuka wo kumenya kwihanganirana no kubahana byari ibintu by’ingenzi byagenderwagaho mu miterere n’imiyoborere ya Rayon Sports mu myaka nayibayemo nubwo ibintu byagiye bihinduka gahoro gahoro.

Rayon Sports yari ifite abakinnyi bakomeye hagati y'imyaka 1984 na 1988

Uko ibijyanye n’umwiryane n’akavuyo byaje kuvuka no guhabwa intebe muri Rayon Sports

Ahagana mu 1986, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bukuriwe na bamwe mu basaza navuze haruguru nka Ramutsa Marcel, Gatera Carpophore, Mwijejende Bénoît n’abandi, bwafashe icyemezo cyo kuva ku buyobozi maze bashyigikira uwari Umuyobozi wa Tekinike ndetse wanakiniye Rayon Sports witwaga Karangwa Jean Bosco kuba ari we wiyamamariza kuba Umuyobozi mushya.

Karangwa yaratowe aba Umuyobozi mushya wa Rayon Sports ariko muri ayo matora yamushyizeho haje kubamo utubazo twatewe n’agatsiko kari kayobowe n’uwitwa Rutaganda Georges (uyu yaje kuba umwe mu bayobozi bakuru b’Interahamwe ndetse yanakatiwe n’Urukiko rwa Arusha igifungo cya burundu, afungirwa muri Bénin ari na ho yaje kugwa mu 2010) na we washakaga kwiyimamariza kuba Umuyobozi wa Rayon Sports ariko ntibyamukundira kuko abakunzi b’iyi kipe batamushakaga.

Icyo gihe Rutaganda Georges yari yakoresheje abantu yari yahaye amakarita y’abanyamuryango y’amahimbano barimo abenshi yari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Ubuyobozi bwa Karangwa Bosco bwazanye impinduka zikomeye muri Rayon Sports no mu mupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange. Muri izo navuga nko gutangira gushaka abaterankunga barimo Uruganda rwa Rwandex rwabaye umuterankunga wa mbere wa Rayon Sports. Izina ’Gasenyi’ bamwe bakunze kwita Rayon Sports rikomoka ku mikoranire yayo na Rwandex yacuruzaga ikawa.

Abandi baterankunga bari bashatswe na Karangwa Bosco ni Air France ariko imikoranire hagati ya Rayon Sports n’iyi Sosiyete y’Indege ntiyakunze kubera kutumvikana ku bijyanye n’amabara yagombaga gukoreshwa mu kwamamaza Air France binyuze mu myambaro ya Rayon Sports.

Bivugwa ko hari abakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ko batakwishimira kubona ikipe yabo yambara amabara arimo iry’umutuku nk’uko amabara ya Air France yasaga maze ibi biba intandaro y’uko imikoranire ya Rayon Sports na Air France iburizwamo!

Gusa hari n’abavugaga ko ibi byakozwe nk’urwitwazo rwo kurwanya ibikorwa n’impinduka Karangwa Bosco yari atangiye kuzana muri Rayon Sports. Ku buyobozi bwe kandi habayeho gutumira amakipe akomeye anyuranye yaje mu Rwanda gukina imikino ya gicuti (nka Canon de Yaoundé yo muri Cameroun, Lupopo FC yo muri Zaïre [yabaye RDC], Vital’O yo mu Burundi...) n’ibindi bikorwa byarimo gushyiraho imishahara ihoraho n’agahimbazamusyi ku bakinnyi ndetse no kwishyurira amafaranga y’ishuri abakinnyi biga.

Mu myaka nabaye muri Rayon Sports nk’umufana ndetse nk’umukinnyi, nta muyobozi nabonye wari ufite ibitekerezo n’ibikorwa bigamije guteza imbere Rayon Sports nka Karangwa Jean Bosco, ibi kandi mpamya ko ari ibintu mpuriyeho n’ababaye muri Rayon Sports by’umwihariko abayikiniye muri ibyo bihe bakanayikurikirira hafi nyuma yo guhagarika gukina.

Ubuyobozi bwa Karangwa Bosco bwagiye buhura n’ikibazo cy’abantu bakomeje kudashyigikira impinduka zarimo zikorwa zirimo kugerageza gushakira ikipe imibereho idashingiye ku bantu ku giti cyabo nk’uko byari bimenyerewe, ahubwo hagashyirwaho uburyo burimo gukora kinyamwuga.

Bamwe mu bari basanzwe bazwi nk’abakunzi b’ikipe bayifasha bya hafi, ntabwo bishimiye izi mpinduka zari zirimo zikorwa na Bosco bityo bivamo gutangira kutumvikana ku miyoborere y’ikipe.

Ibi byaje kuvamo ikibazo gikomeye cyatumye amatora yakurikiyeho abamo umwuka mubi cyane hagati y’abakunzi ba Rayon Sports bari mu bice bibiri: Igice cyari ku ruhande rwa Karangwa Bosco cyari kizwi nk’Abafongisiyoneri [fonctionnaires] n’igice cy’abari bazwi nk’Abacuruzi’ cyarimo abakunzi ba Rayon Sports bari abacuruzi bakomeye mu Rwanda, aha ni naho ibyitwa ’ishyamba’ byatangiye kuvugwa muri Rayon Sports bwa mbere!

Karangwa Bosco yaje kongera gutorerwa manda ya kabiri ariko kubera uwo mwuka w’amacakubiri wari muri Rayon Sports ntiyabasha gukomeza kuko yaje kwegura nyuma y’igihe gito amatora akozwe. Yasimbuwe na komite yayobowe na Majyambere Silas wari umucuruzi ukomeye.

Majyambere utari usanzwe agaragara mu bikorwa bya Rayon Sports cyangwa by’umupira w’amaguru muri rusange, yinjiye mu ikipe nk’uburyo bwo gushaka igisubizo cyo kurwanya Karangwa Bosco wari ushyigikiwe n’abakunzi ba Rayon Sports batari bake. Ikindi kandi ni uko n’abakinnyi icyo gihe bari bafite ijambo rikomeye mu miyoborere y’ikipe muri rusange bari bashyigikiye Karangwa.

Ukwinjira kwa Majyambere muri Rayon Sports kwahaye ingufu nyinshi uruhande rwarwanyaga Karangwa Bosco maze biba ngombwa ko yegura. Rutaganda Georges wari warananiwe kwinjira mu buyobozi bwa Rayon Sports muri manda yari ishojwe, na we yatorewe kujya muri komite nshya nka Visi Perezida wa Kabiri.

Iyi komite na yo ariko ntiyatinzeho kuko yagiyeho mu mpera za 1989 ivaho nyuma gato y’aho urugamba rw’Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda rutangiriye mu Ukwakira 1990. Yaje gusimburwa na komite y’agateganyo yagiyeho mu 1991, iyoborwa na none n’umuntu waje ari mushya muri Rayon Sports ariko ashyigikiwe n’abari abacuruzi bakomeye nka Sekamonyo Venuste na Mathias, bombi icyo gihe babaye ba Visi Perezida, uwa mbere n’uwa kabiri bungirije Kanamugire Joseph watorewe kuba Umuyobozi wa Rayons Sports.

Umwuka waranze ibyabaye kuva mu 1986 kugeza mu 1991 wabaye imbarutso z’akavuyo ka komeje kugaragara muri Rayon Sports kugeza magingo aya. Uburyo bwo gukorera no gukoresha udutsiko byagaragaye muri icyo gihe byaje kuvamo ihame ry’uko Rayon Sports ibayeho! Ibi ndetse byaje kugenda bikwirakwira mu yandi makipe no muri FERWAFA aho byakunze kugaragara ko uburyo bukoreshwa mu gushyiraho inzego z’ubuyobozi usanga bujya gusa n’ubwo buryo bwo muri Rayon Sports.

Rayon Sports ni yo kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayeho impinduka nyinshi muri ruhago yacu bitewe n’uko benshi mu bari basanzwe mu buyobozi bw’amakipe bahunze, abandi baricwa.

Ibi byabaye impamvu yatumye habaho abantu benshi binjiye muri ruhago yacu batari basanzwe bamenyereye imiterere n’imikorere y’amakipe yariho ndetse hazamo n’abatari bafite ubumenyi ku bijyanye n’umupira w’amaguru muri rusange.

By’umwihariko mu Ikipe ya Rayon Sports yari isanzwe ifite abakunzi benshi, ntibyagoranye cyane kubona abantu bakomeza kuyifasha mu bikorwa byayo byo kwiyubaka.

Nyuma gato y’uko mfashe icyemezo cyo kugerageza kongera guhuza bamwe mu bakinnyi twakinanaga muri Rayon Sports bari bakiri mu Rwanda maze tugatangira imyitozo, naje kugenda mpura na bamwe mu bari basanzwe bazwi nk’abakunzi ba Rayon Sports baba abari mu Rwanda mbere ya Jenoside cyangwa abari bavuye hanze yarwo, maze dutangira kureba uburyo hashakwa abantu babishoboye kandi babishaka maze bagafata inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Uku ni ko komite nshya ya nyuma ya Jenoside yagiyeho bigizwemo uruhare rukomeye na Me. Zitoni Pierre Claver wari usanzwe muri komite ya Rayon Sports yariho mbere ya Jenoside. Dufatanyije twashatse abantu mu bakunzi ba Rayon Sports bari bamaze kugaruka mu Mujyi wa Kigali, maze tubasaba kwinjira muri komite nshya yagiyeho mu mpera za 1994 cyangwa mu ntangiriro za 1995.

Inama yashyizeho komite nshya yayobowe na Paul Ruhamyambuga, yabereye ku kibuga cyo ku Mumena muri St. André i Nyamirambo. Ibikorwa byose byo kuyitegura nko gusaba aho ibera, intebe n’ibindi byakoreshejwe, kwandikisha amabaruwa atumira n’ibindi byose ni njye ubwanjye wabikoze mfatanyije na Me. Zitoni n’abandi bantu b’inshuti barimo n’abakunzi b’andi makipe.

Iyi komite yari igizwe na Paul Ruhamyambuga (Perezida), Célestin Musabyimana (Visi Perezida wa Mbere), Aimable Kamegeri (Visi Perezida wa Kabiri), Me. Zitoni Pierre Claver (Umunyamabanga), Ncogoza Gérard (Umubitsi) na Rudasingwa Jean Marie Vianney wari Umuyobozi wa Tekinike, yagerageje gukora ibishoboka kugira ngo Rayon Sports yongere isubirane ku buryo nyuma y’igihe gito abakinnyi hafi yabose bari barahungiye mu bihugu duturanye bari bamaze kugaruka mu Rwanda, ikipe yongera gukina kandi irakomera.

Uretse abo binjiye muri komite nshya, hari kandi n’abandi bakunzi ba Rayon Sports bakomeye bayibaye hafi mu bikorwa byo gushyigikira komite nshya, muri bo navuga nka nyakwigendera Hadji Omar Nzamwita n’abandi.

Umutoza wa mbere Rayon Sports yagize ni Longin Rudasingwa wari wungirijwe na nyakwigendera Déo Kanamugire hanyuma nyuma yabo, Raoul Shungu wari Umutoza wa Rayon Sports mbere ya Jenoside aza kugaruka ahagana mu 1996-97.

Bamwe mu bari basanzwe muri Rayon Sports cyangwa bayibaga hafi batangiye kujya bakoresha inzira zirimo bwa buryo bwo gukoresha abantu ku nyungu zabo bwari bwaratangiye mbere ya Jenoside, ibi byatangiye kugaragara mu mikorere nk’iyo gushaka abakinnyi bashya b’abanyamahanga aho wasangaga uwari Umutoza wa Rayon Sports icyo gihe ari we Raoul Shungu yari atangiye kujya akoresha bamwe mu bayobozi b’ikipe cyangwa se abakunzi bayo ba hafi mu bikorwa byo gushaka abakinnyi bitwa ko bazanywe n’abantu ku giti cyabo aho kuzanwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Gahoro gahoro ibi byagiye bikura bitangira no kujya mu buryo inzego z’ubuyobozi bw’ikipe bushyirwaho aho wasangaga umuntu yubaka agatsiko k’abantu bamufasha kugera ku buyobozi kabone nubwo yaba ari umuntu utari usanzwe amenyerewe hafi y’ibikorwa bya Rayon Sports.

Iyi mikorere yajemo gukora ibintu birimo ruswa, iterabwoba, uburiganya n’ibindi byatumye abatari bake batangira kujya bagendera kure ibikorwa bya Rayon Sports maze biha rugari abari bafite iyo myumvire yo kudakorera mu mucyo.

Gukorera no gukoresha udutsiko tw’abantu byaje kuba uburyo bufasha abantu kurengera inyungu zabo bwite kurusha kurengera inyungu za Rayon Sports. Ibi kandi bituma habaho kutabasha kugira uburyo bufatika bwo kumenya ngo ni nde ufite ijambo ryakagombye guhabwa agaciro kuko buri wese yahawe urubuga rwo kuvuga kabone nubwo ibivugwa bidasobanutse.

Ibintu byarushijeho kuba bibi bitewe n’uko Ikipe ya Rayon Sports yajemo abantu benshi batayisobanukiwe bityo byorohera abashaka kuyobya abandi ku nyungu zabo bwite kubigeraho nta nkomyi.

Mu by’ukuri, imikorere n’imiterere ya Rayon Sports n’andi makipe iriho uyu munsi ntabwo ishobora gutanga umusaruro muzima kubera ubwo buryo yubakitse. Kurengera inyungu zawe bwite cyangwa iza kanaka kubera ibyo muhuriyeho byabaye umuco muri ruhago - abafana, abakinnyi, abanyamakuru ba siporo usanga abenshi bakorera muri uwo murongo.

Inzego zakagombye gufasha abanyamupira gushaka umurongo uhamye wakorerwamo, usanga na zo zisa nk’aho zititaye kuri iyi mikorere idahwitse iba muri ruhago yacu, n’igihe habayeho kugira icyakorwa ugasanga hadakoreshwa ubushishozi buhagije ahanini bitewe n’uko abifashishwa mu gushaka ibisubizo usanga bava muri ba bandi n’ubundi bafite uruhare muri iyo mikorere mibi iba muri ruhago yacu. Ibi bidahindutse biragoye ko twagera ku iterambera rya ruhago yacu twifuza.

Hakorwa iki ngo haboneke igisubizo?

Hakenewe ubushake burenze ubw’abakunzi ba Rayon Sports na ruhago yacu muri rusange kugira ngo habeho impinduka zifatika.

Ariko kandi ni ngombwa ko abasobanukiwe n’imiterere n’imikorere ya ruhago yacu bakwifashishwa mu rugendo rwo gushaka ibisubizo birambye kuko nubwo bisaba kugira imbaraga z’inzego z’igihugu, ntabwo izo nzego ubwazo zishobora gutanga ibisubizo hatabayeho gukorana n’ababifitemo ubunararibonye kandi b’inyangamugayo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports by’umwihariko, njye nakwifuza ko bibaye ari ibishoboka ubuyobozi bw’ikipe bwashyirwa mu maboko y’umuterankunga mukuru nka SKOL cyangwa undi wagaragaza ko afite ubushobozi n’ubushake bwo guteza Rayon Sports imbere, maze uyu muterankunga akaba ari we ushyiraho uburyo ikipe iyoborwa mu buzima bwayo bwa buri muri munsi.

Ni ukuva ngo hashyirwaho ikipe y’abantu bake bafite ubumenyi mu bijyanye no kuyobora ikipe y’umupira w’amaguru, iyi kipe ikayoborwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa uhembwa n’umuterankunga.

Uyu Muyobozi Mukuru n’ikipe ayoboye ni bo bakurikirana n’ishyirwaho ry’umutoza n’abafasha be, gushaka abakinnyi bashya, guhemba n’ibindi bijyanye n’imibereho y’ikipe ya buri munsi.

Hanyuma kandi hakabaho Inama y’Ubuyobozi [Board] igizwe n’abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abandi bafite ubumenyi ku bijyanye n’uko umupira wa maguru uyoborwa, iyi Nama y’Ubuyobozi ikaba ari yo ikigo nka SKOL kizajya kigaragariza uko imiyoborere y’ikipe ihagaze.

Iyi ‘Board’ yajya ishyirwaho n’inteko rusange y’abakunzi ba Rayon Sports ifatanyije n’umuterankunga mukuru. Iyi Board kandi yahabwa n’ububasha bwo guhindura imikoranire ya Rayon Sports n’umuterankunga igihe bibaye ngombwa. Igihe bishoboka hakaba hanashyirwaho uburyo buha abakunzi ba Rayon Sports n’abashoramari kugira imigabane ibahesha uburenganzira bwo kugira ijambo mu mikorere y’ikpe yabo.

Urugero ni nk’uko umuterankunga mukuru nka Skol ashobora kugira imigabane ifite agaciro kamwemerera kuba umwe muri banyiri Rayon Sports hanyuma kandi n’abakunzi ba Rayon Sports ku giti cyabo cyangwa abibumbiye muri za fan clubs na bo bakagira imigabane ituma bagira uburenganzira bwo gukurikirira hafi ibikorerwa mu ikipe yabo. Ni ukuvuga ngo umuterankunga mukuru ashobora kugira imigabane ingana na 51% cyangwa hejuru yaho, hanyuma abakunzi ba Rayon Sports ku giti cyabo n’abaturuka muri za fan clubs bakagira imigabane iri hagati ya 1% na 49%.

Ubu buryo nkeka ko bwafasha Rayon Sports guca akavuyo ko guhora abantu bivanga mu miyoborere y’ikipe ya buri munsi no guca umuco wo gukorera mu dutsiko ari byo bitera umwiryane uhoraho no kudindiza iterambere rya Rayon Sports.

Byafasha kandi n’abaterankunga kurushaho kugira icyizere n’ubushake bwo gushyigikira ikipe no kuyiteza imbere uko bikwiye. Ubu buryo bukozwe muri Rayon Sports ntekereza ko hari n’andi makipe yakwigana gukorera muri iyi nzira bityo bikadufasha guca imikorere idahwitse yabaye akarande muri ruhago yacu.

Mu by’ukuri ntabwo byashoboka ko dukomeza kugira umupira w’amaguru urangwamo imikorere idahwitse kandi ngo tunaharanire kugira icyerekezo cyo kubaka siporo yo ku rwego rwo hejuru nk’uko ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kubitugaragariza yaba mu kubaka ibikorwa fatizo cyangwa kugirana imikoranire n’amakipe akomeye ku rwego rw’Isi.

Guca akajagari muri Rayon Sports no muri ruhago yacu muri rusange ntabwo ari ikibazo kireba abakunzi bayo cyangwa aba ruhago yacu gusa, ahubwo n’ibintu bigomba gushyirwamo ubushake n’ingufu zihagije za buri wese wifuza kugira u Rwanda rurangwamo ibikorwa byubakiye ku kinyabupfura, ubunyamwuga n’icyerekezo gisobantse. Mpamya ko gushyira ku murongo Rayon Sports ari inzira ifatika yo gushyira ku murongo ruhago yacu muri rusange kandi birashoboka.

E Murangwa Eugène yabaye umukinnyi (Umunyezamu) wa Rayon Sports guhera mu 1988 kugeza mu 1997.

Iyi nkuru yateguwe mbere y’uko uwari Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, atangaza ko yeguye kuri izo nshingano ku wa 13 Nzeri 2024.

Nayanditse mu rwego rwo gutanga umusanzu wanjye mu gufasha abantu by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na ruhago yacu muri rusange gusobanukirwa n’inkomoko y’ibibazo byabaye umuco muri Rayon Sports ndetse no mu mupira w’amaguru wacu muri rusange, ariko by’umwihariko icyo ngamije ni ukureba niba abantu babasha gushaka ibisubizo bifatika kandi birambye bagendeye ku mateka y’ikipe yacu.

Mu yandi magambo nk’uko mu Kinyarwanda bavuga ngo ’Utazi iyo aturuka nta namenya iyo agana’, ndizera ko kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka ya Rayon Sports by’umwihariko ku bijyanye n’imiyoborere yayo byafasha abakunzi bayo kwishakamo ibisubizo byatuma ikipe yacu iva mu kavuyo kadashira ikaba ikipe iyobowe neza, itekanye kandi iteye imbere ku buryo bufatika.

Murangwa Eugène wabaye Umunyezamu wa Rayon Sports hagati ya 1988 na 1997
Murangwa yakinaga yambaye ingofero
Murangwa Eugène (wambaye umwambaro urimo umuhondo nyinshi) mu Ikipe ya Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .