00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi z’u Rwanda zamenye itsinda zirimo muri CECAFA itegura Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 October 2025 saa 04:34
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yisanze mu Itsinda rya Mbere mu mikino ya CECAFA izatanga amakipe ahagararira aka karere mu Gikombe cya Afurika, aho iri kumwe na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iri rushanwa ryiswe "CAF U17 AFCON CECAFA Region Qualifiers" rizabera muri Ethiopia kuva tariki ya 15 Ugushyingo 2025.

Itsinda rya Kabiri rigizwe na Uganda, Tanzania, Djibouti, Sudani n’u Burundi.

Ingimbi z’u Rwanda zimaze iminsi mu mwiherero iyobowe n’umutoza mukuru Habimana Sosthène.

Akarere u Rwanda ruherereyemo kazatanga amakipe atatu mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2026.

Ingimbi z'u Rwanda zikomeje kwitegura imikino ya CECAFA
Iyi kipe ikora imyitozo amanywa n'ijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages