Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 30 wa BK Pro League.
Gatera yemeye ko ikipe iri ahantu habi ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ariko ari akazi ke kugira ngo ihave ndetse ibe itamanuka ngo isubire mu Cyiciro cya Kabiri.
Ati “Turabizi ko tutari ahantu heza. Icyo tugomba gukora byose …. ni ukurwana kugira ngo ikipe ntimanuke kuko ntabwo biba ari byiza. Shampiyona ndayimenyereye, ndayizi ariko mu mupira w’amaguru byose biba bishoboka.”
“Turimo kugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo tureba ko itazamanuka. Ingamba twafashe ni ibanga, icyo tuzakora ni ukuzishyira mu bikorwa.”
AS Muhanga yatsinze Rayon Sports ijya ku mwanya wa 17 n’amanota 27. Aya iyanganya na Etincelles FC ya 16, zikaba zirusha inota rimwe Rutsiro FC iri ku mwanya wa nyuma.
Mu mikino ine AS Muhanga isigaje gukina harimo uwo izahura na Al Hilal SC ari na wo gusa isigaje kwakirira mu Karere ka Muhanga. Indi ni Kiyovu Sports izakinira i Kigali, Amagaju FC izakinira i Huye na Marine FC mu Karere ka Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!