Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inteko Rusange ya 73 ya FIFA iteraniye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.
Iyi nteko ni na yo byitezwe ko aza kwemerezwamo nka Perezida mushya wa FIFA muri manda y’imyaka ine iri imbere, ni iya gatatu mu zo yemerewe n’amategeko.
Infantino yavuze ko ubwo yiyamamazaga bwa mbere kuyobora FIFA, u Rwanda rwari ruri kwakira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016).
Icyo gihe yarebye umukino wa mbere w’iri rushanwa wahuje Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” na Côte d’Ivoire, warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 cya myugariro Bayisenge Emery.
Infantino kandi yarebye umukino wa nyuma, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinzemo Mali ibitego 3-0.
Ubwo yagarukaga mu Rwanda ngo yabwiwe ko atazashyigikirwa muri kandidatire ye, acika intege yumva yabivamo.
Amagambo y’urucantege yabwiwe yatumye atekereza ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka na we yiremamo icyizere.
Yakomeje ati “Mbitekerezaho, nibuka uruzinduko nagiriye ku rwibutso [mwese mukwiriye kujya gusura urwibutso], ndavuga nti ’ndi nde wo gucika intege’, ibyo iki gihugu cyanyuzemo, uko cyiyubatse, ni ibintu biha icyizere uwo ari we wese.”
Infantino yavuze ko u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa, ariko rubikesheje umuhate ndetse n’ubuyobozi bwiza kandi uyu munsi abantu benshi bitabiriye iyi nama ya FIFA bazagaruka kurusura.
Ku wa 26 Gashyantare 2016, ni bwo Gianni Infantino wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi yatorewe gusimbura Sepp Blatter wari Perezida wa FIFA kuva mu 1998.
Muri aya matora yabereye i Zurich mu Busuwisi, Infantino yatowe ku majwi 115 kuri 207 y’abatoye hitabajwe icyiciro cya kabiri.
Infantino ukomoka mu Butaliyani ni Perezida wa cyenda mu mateka ya FIFA.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Jean Regis



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!