Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rifatanyije na Sony Music Entertainment bahisemo indirimbo yaririmbwe na Pitbull afatanyije na Jennifer Lopez n’Umunyabrazil Claudia Leitte nk’indirimbo y’igikombe cy’Isi 2014 kizabera muri Brazil kuva tariki ya 12 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2014.
Iyi ndirimbo yiswe Turi umwe, We Are One (Ole Ola) izaririmbwa tariki ya 12 Kamena mu mihango yo gufungura no gusoza ku mugaragro iyi mikino.
Nyuma ya Waka Waka “Iki ni igihe cya Afurika” yaririmbwe na Shakira mu gikombe cy’Isi 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo, ngo hari ikizere ko iyi mikino izafasha kunga no guhuza abantu bose nkuko byatangajwe na Pitbull.
Pitbull yagize ati “Ndizera ko iyi mikino ni hiyongeraho imbaraga z’umuziki bizashobora guhuza imbaga y’abantu kuko abashyize hamwe ntakibananira.”
Bakimara gutoranywa kuri sitade Maracanã, Lopez uvuga ko yavukiye mu muryango wakundaga Football, ashimishijwe no kuzaririmba ku munsi ufungura irushanwa rya mbere rikunzwe kandi rikomeye ry’umupira w’amaguru ku Isi.
Lopez yagize ati “Bizaba ari ibyishimo kubona Isi ihuriye ahantu hamwe, barushanwa kandi bahujwe n’umupira w’amaguru.”
Umunyabrazil Leitte yavuze ko yiteguye kuzerekana umuco wabo no kubyinana n’Isi yose imbyino ya Samba yo muri Brazil.
Mu gihe hategerejwe ko Sony ishyira hanze iyi ndirimbo, hatangiye gukorwa amashusho yayo.
Kuririmba indirimbo y’igikombe cy’Isi byatangiye mu 1966, mu 1994 FIFA asinya amasezerano y’ubufatanye na Sony.
Indirimbo y’igikombe cy’Isi iba irimo ururimi rw’Icyongereza, Waka Waka yaririmbwe na Shakira niyo yari indirimbo yubahiriza igikombe cy’Isi mu 2010. Mu Ugushyingo 2013 yabaye indirimbo ya 7 yarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube na miliyoni 599.
Indirimbo y’igikombe cy’Isi 2010: Waka Waka ya Shakira
Gahunda y’imikino mu cyumweru cya mbere
Kuwa Kane, 12 Kamena2014
Brazil vs Croatia -Arena de Sao Paulo saa 22:00
Kuwa Gatanu, 13 Kamena 2014
Mexico vs Cameroon -Estadio das Dunas saa 18:00
Espagne vs u Buholande -Arena Fonte Nova saa 21:00
Kuwa Gatandatu, 14 Kamena 2014
Chile vs Australia -Arena Pantanal saa 00:01
Colombia vs u Bugereki -Estadio Mineirao saa 18:00
Uruguay vs Costa Rica -Estadio Castelao saa 21:00
Ku Cyumweru, 15 Kamena 2014
U Bwongereza vs u Butaliyani -Arena Amazonia saa 00:01
Côte d’Ivoire vs u Buyapani -Arena Pernambucosaa 03:00
U Busuwisi vs Equateur -Estadio Nacional saa 18:00
U Bufaransa vs Honduras -Estadio Beira-Rio saa 21:00
Shakira aririmba Waka Waka mu birori byo gufungura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2010


















TANGA IGITEKEREZO