00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imurora Japhet wahagaritswe imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago yajuriye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 August 2026 saa 04:49
Yasuwe :

Imurora Hakizimana Japhet uherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena cyangwa guhindura imigendekere y’umukino w’umupira w’amaguru, yajuririye iki gihano yahawe na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Komisiyo yahannye Imurora Hakizimana Japhet wari Umutoza Wungirije w’Amagaju FC, nyuma yo gusanga yaragennye ibiva mu mukino wo ku wa 17 Mata 2026, wahuje Musanze FC na Amagaju FC.

Imurora yagaragaje ko atishimiye icyemezo yafatiwe, akaba ari yo mpamvu yatanze ubu bujurire, asaba Urwego rw’Ubujurire kugisuzuma mu buryo bwuzuye.

Yasabye ko hasuzumwa niba hari ibimenyetso bihamye byemeza niba amafaranga yavuzwe muri ayo majwi yaratanzwe koko, yakiriwe n’umukinnyi cyangwa undi muntu, kugira ngo umukino uhindurwe.

Yasabye kandi gusuzuma inkomoko y’amajwi, uburyo yafashwe n’uruhare rwa Habarurema Gahungu mu kuyafata, cyane cyane niba hari amabwiriza yari yahawe n’urwego rubifitiye ububasha.

Avuga ko kuba umukino wararangiye ari ibitego 2-0, bidahagije ngo umuntu ahamwe n’icyaha, kuko uko umukino wagenze n’ibyagaragajwe n’abayobozi bawo, ari bimwe mu bimenyetso bigomba gusuzumirwa hamwe n’ibindi.

Imurora yasabye ko mu gihe Urwego rw’Ubujurire rutabona impamvu zo gukuraho burundu icyemezo, nibura rwasuzuma rukagabanya igihano kikaba gihuye n’ibikorwa byahamijwe n’ibimenyetso byose.

Yasabye ko hasuzumwa imyitwarire ya Musanze FC nyuma y’umukino, harimo kuba yaraguze Malansa Destin na Edouard Ndayiahimiye, kuko ari bo batsinze ibitego byombi by’Amagaju FC muri uwo mukino.

Yasabye ko nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe, haseswa kandi hakanakurwaho icyemezo cya Komisiyo y’Imyitwarire cyo ku wa 25 Nyakanga 2026.

Asaba kandi gukurirwaho igihano cy’ihagarikwa ry’agateganyo, guhagarikwa imyaka itanu, ihazabu ya miliyoni 5 Frw, n’ikiguzi cy’isuzuma ry’amajwi muri Rwanda Forensic Institute ahwanye (1.287.340 Frw), bityo imbumbe y’amafaranga yahanishijwe yari ahwanye na 6.287.340 Frw.

Imurore Japhet yabaye umutoza wa Musanze FC, mbere y’uko ahabwa akazi mu Magaju.

Imurora watozaga Amagaju FC yahanwe imyaka itanu atagaragara mu bikorwa byose bya ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages